Print

Umuhanuzi uvuga ko yavuye mu ijuru, yadukanye guhimbaza Imana bamusoma ibirenge [AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 7 September 2017 Yasuwe: 13098

Pasiteri akaba n’ umuhanuzi Elvis Mbonye umwe bakire bazwi mu gihugu cya Uganda, yagaragaye ashagawe n’abantu bashishikajwe no kumusoma ibirenge yicaye mu ntebe ya zahabu mu gihe cyo guhimbaza Imana mu rusengero.

Amakuru avugwa ko iki gikorwa kimaze hafi imyaka ibiri kiba gusa ngo byari bitarajya mu itangazamakuru.

Ubwo yari mu kibuga kizwi nka Kololo Independence grounds mu gihe cyo kujya gufata amafunguro abantu batonze umurongo bamusoma ibirenge.

Umwe mu bari bari aho ibi byabereye ku wa 1 Nzeri 2017 witwa Babu Kuu Noel Zinzincoul wahise anabishyira ku rukuta rwe rwa Facebook,yavuze ko uyu muhanuzi wo mu itorero Zoe Ministries risenga kuwa kabiri yakurikiwe n’abantu benshi kandi bahimbaza yicaye mu ntebe abandi banyuranamo bajya kumusoma ibirenge.

Yagize ati “Uyu ni umuhanuzi Elvis Mbonye wo muri Zoe Ministries itorero risenga kuwa kabiri. afite abayoboke 5000 bamuyobotse, yatangiye mu myaka ibiri ishize. Abayoboke be bahimbaza yicaye mu ntebe abandi bamusoma ibirenge”.


Mu biganiro yagiye atanga mu minsi ishize,yakunze kuvuga ko we yigereye mu ijuru ari ahantu hatagereranywa ari nayo mpamvu agomba kubaho ku isi mu buryo butandukanye n’ubw’abandi.


Pasteri Mbonye ari mu bantu bafite imodoka zihenze muri Uganda ndetse akaba azwiho kwambara imyenda y’igiciro gihanitse, yicara mu ntebe zitatse zahabu we agereranya n’izicaramo umwamikazi w’Ubwongereza Queen Elizabeth.Uyu mu pasitori kandi agira n’itsinda ry’abamurinda haba iyo ari mu ngendo cyangwa iwe mu rugo.

Pasiteri Mbonye Elvis avuga ko yabashije kugera mu ijuru akabona uburyo abaho bakize bagenda akaba ari yo mpamvu nawe agomba kubaho nk’ababa mu ijuru bityo abakiristu bamugana akaba ajya abasaba kumusoma ku birenge mu rwego rwo ku muramya no kwemera ubudahangarwa bwe.

Pasiteri Mbonye Elvis, wahawe n’abakirisitu imodoka ihagaze akayabo k’amashilingi, abakirisitu b’itorero rye bamaze kumwemera nk’intumwa y’Imana dore ko iyo habaye amasengesho yo gusengera abantu muri rusange, abantu bamugana ari benshi urusengero rwe rwakira abasaga 5000 kandi baba bakubise buzuye iyo habaye baje kwakira ibitangaza n’ubuhanuzi by’uyu muvugabutumwa.


Comments

8 September 2017

Ubuyobe🙊


David 8 September 2017

Nadahindukira hakiri kare azagwa inyo kandi Imana ni yo yonyine ikwiye gusengwa.


Muyumvire 8 September 2017

Ni umubeshyi rwimbi. Wowe wajya mu ijuru ukagaruka muri oui si y’ibibazo.


8 September 2017

Uyu azapfa aribwa ninyo ari muzima nka nebukadineza.


Jacskon 8 September 2017

Niba murwaneho kw’isi mwijuru azindwariza!


Hadassa 7 September 2017

Ubuyobe buhetse ubundi
Abakristo, murabona koko uyu akorera Imana yo mw Ijuru? Akorera imana y iyi si