Print

"Mu mezi atatu ari imbere hateganyije imvura iringaniye"Meteo Rwanda

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 September 2017 Yasuwe: 676

Ikigo cy’ igihugu cy’ ubumenyi bw’ ikirere Meteo Rwanda cyatangaje ko mu mezi atatu ari imbere hateganyijwe imvura iringaniye, kivuga ko nta biza bikomoka ku mvura nyinshi bizabaho muri aya mezi atangirana na Nzeli kugeza Mu Ukuboza.

Ibi Meteo Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 7 Nzeli 2017, mu kiganiro yagiranye n’ abanyamakuru.

Twahirwa Anthony ushinzwe iteganyagihe ry’ igihe kirekire n’ igihe kigufi muri Meteo Rwanda yavuze ko impamvu umuhindo y’ uyu mwaka uzagira imvura iringaniye ari uko mu Nyanja ngari hari ubushyuhe buringaniye.

Yagize ati “Ibipimo dufite biratwereka ko ubushyuhe bwo mu Nyanja ngari buri ku gipimo kiringanire… ibi biratwereka ko tuzagusha imvura iringaniye nta biza bizabaho”

Agereranya umuhindo y’ uyu mwaka n’ umuhindo w’ umwaka ushize yavuze ko umwaka ushize u Rwanda rwari mu gihe kizwi nka El nino yatanze imvura nyinshi, bitandukanye no kuba ubu ibipimo byerekana ko mu inyanja ngari ituje.

Yagize ati “Tugihe ibihe bitatu(3 conditions), El nino igihe inyanja ngari iba ishyushye, El Nina igihe inyanja iba ikonje na neutral condtion igihe iba idashyushye kandi idakonje”

Yongeho ati “Turabona tuzagira imvura ihagije izatuma abahinzi bahinga bakeza”

Iki kigo cyatangaje ko Abanyarwanda bagenda bitabira kubyaza umusaruro amakuru gitanga, gisaba abataribira gukoresha aya amakuru kujya bayifashisha kuko yizewe ku gipimo gihagije.