Print

Gitifu wa Nyagatare n’ ushinzwe amasoko batawe muri yombi

Yanditwe na: Martin Munezero 7 September 2017 Yasuwe: 2704

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare Alex Mugabo yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Nzeri aho ashinjwa gutanga isoko rya 1 157 931 600 binyuranije n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba IP Jean Bosco Dusabe, yatangaje ko Alex Mugabo na mugenzi we Fred Kayitare bafashwe ejo mu ma saha ya saa cyenda n’igice z’igicamunsi (15h30), ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare.

IP Dusabe yagize ati "Nibyo koko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare Alex Mugabo yatawe muri yombi n’inzego za Polisi aho akekwaho guha isoko ryo kubaka umuhanda wa Nyagatare - Kizinga umuntu utarikwiye."

Yongeyeho ati “Barazira gutanga isoko ku buryo bunyuranije n’amategeko, isoko ryo kubaka umuhanda wa Nyagatare – Kizinga,…Ni isoko rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 1 157 931 600.”

IP Dusabe akomeza avuga ko isoko ryo kubaka uyu muhanda ryatanzwe muri ubu buryo rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 1 157 931 600.

Uretse uyu Munyamabanga nshingwabikorwa Alex Mugabo ushinjwa gutanga isoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, IP Dusabe avuga ko afunganye na Kayitare Fred ushinzwe amasoko muri aka karere ka Nyagatare.

Aba bagabo bombi bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi mu mujyi wa Nyagatare mu guhe bakiri gukorwaho iperereza kugira ngo bamenye ikihishe inyuma y’uko gutanga isoko binyuranije n’amategeko.


Comments

Yamaha 8 September 2017

None se iyi nkuru ko ari iya Nyagatare ihurira he n’ifoto y’Akarere ka Nyamagabe?!!!!!!!


jules 7 September 2017

Ariko haxagiyeho precedence umuntu akajya aFingwa ari uko ibimenyetso bimazr gukusanywa?


BYAMUKAMA SAM 7 September 2017

POLIC YAKOZEGUFATA ABO BAGABO KUKO NUKURYA IMITSI YIGIHUGU KANDI BAGAKORA IBIKORWA BITAZARAMBA KUKO NTABUMENYI BABIFITEMO MURAKOZE NDI YUGANDA