Print

Umunyarwanda yakoze urubuga ruriho ibizamini bya Leta byose

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 September 2017 Yasuwe: 21457

Shyaka James w’ imyaka 23 y’ amavuko yakoze urubuga rwa internet ashyiraho ibizamini bya Leta byose byakozwe ndetse n’ ibizamini by’ uruhushya.

Uyu musore wiga ibijyanye n’ ikoranabuga avuga ko yakoze uru rubuga www.isomo.info kugira ngo afashe abanyeshuri bitegura ibizamini kubona ibizamini byagiye bikorwa mu myaka yabanje bizwi nk’ ibicupuri.

Aganira n’ Umuseke dukesha iyi nkuru yagize ati “Twajyaga mu isomero tugasanga kopi z’ibizamini zirimo ni eshanu, kandi na zo uwinjiye akayiba akayitwara, hasigaramo nk’ebyiri ugasanga abantu bazishaka ni benshi, bakatubwira ngo genda uzagaruke nyuma y’iminsi iyi… ugasanga habayeho gutanguranwa. Aho umuntu ari hose azajya abasha kubona za past papers [past exam papers] utiriwe kujya muri library ngo zashize.”

Avuga kandi ko uru rubuga ruzanafasha abarezi kuko na bo batajyaga babasha kubona kopi z’ibizamini ku buryo na bo bazajya barwifashisha rukabaha umurongo w’ibyo bagomba kwigisha abanyeshuri.

Ati “Ndifuza gutanga umusanzu mu burezi bufite ireme ku buryo buri munyarwanda wese abasha gutsinda atari bya bindi ngo kubona past papers ni uko ugomba kuba ufite mwene wanyu ukora muri REB, oya, wa mwana wavutse udafite abantu b’iwabo bize, age kuri uru rubuga abashe kubona Past papers.”

Kuri uru rubuga kandi hariho kopi z’ibizamini by’impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga (Permis provisoire) byakozwe mu myaka itandukanye n’ibisubizo byabyo.

Ruzanafasha buri wese ukoresha umuhanda kuko hariho amategeko y’umuhanda, abasanzwe batwara ibinyabiziga bashobora kurwifashisha bihugura, naho abagenzi bakamenya uko bagomba kwitwara mu gihe bari mu ngendo.

Ati “Hari igihe umunyamaguru yambukaga kandi atari we wemerewe kwambuka, hari n’igihe na none utwaye imodoka yakabaye yitonda kugira ngo umunyamaguru atambuke ariko akabirengaho atari uko adafite permis ahubwo ari uko atakibuka ya mategeko y’umuhanda.

Hagiye kubaho gusobanukirwa, habeho kwihugura, buri wese yaba abana bato, abanyeshuri bamenye amategeko ku buryo bizagabanya impanuka.”
Shyaka avuga ko uru rubuga rumaze gusurwa n’abantu ibihumbi 18 rushobora kuzajya rufungurwa bidasabye internet mu gihe Leta y’u Rwanda yabimuteramo inkunga.


Comments

nitwa joseph 24 April 2023

Konarinkeneye ikizami cyakozwe 2022 mwishami rya HEL nabibona gute munsobanurire


nitwa joseph 24 April 2023

Bashakaga ibizamini byakozwe 2022 mwishami rya HEL murakoze


keza peace 13 April 2023

Ndashaka ibibazo n’ibisubizo by’ibizamini ba leta 2019 imibare


Alphonse NDAYAMBAJE 31 March 2023

mwiriwe mwambonera ibizamini bya leta guhera mumwaka wa 2000-2023


Hagenimana Alexis 6 March 2023

Mwaduhaye ibisubizo by’ ikizamini cya let’s cy’ikinyarwanda umwaka was gatandatu ubanza cya 2021


Tuzareba AbdoulKard 27 February 2023

Mwaduhaye link y’ibizamini bikosoye
No


Tuzareba AbdoulKard 24 February 2023

Ndifuza questionnaire corrige za français


Tuzareba AbdoulKard 24 February 2023

Mwampaye ibibazo n’ibisubizo byab lfk


Tuyisenge Innocent 21 January 2023

Ndashyaka ibisubizo byikizamini cyareta cy imibare S3 2022


Claire Mukayitesi 13 January 2023

Nashakaga ibizamini by’ikinyarwanda n’imibare guhera 2018


Claire Mukayitesi 13 January 2023

Ibizamini by’IKINYARWNDA N’IMIBARE


jemuve rukundo 11 November 2022

Kwiganez
Cyn


kibazayire fidele 31 October 2022

Ibizamini by’Ikinyarwanda


Merci Francois Xavier 19 October 2022

Ndagushimye cyane


ISHIMWE Jean Pierre 21 July 2022

Nashakaga chemistry ya 2018,2019 na mathematics ya 2019,2021


Uwimana Alphonse 14 June 2022

Ndasha ibizamini bya Leta by’Ikinyarwanda byakozwe 2018,2017.


Richard musoni 1 May 2022

Ikizamini cya chemistry s1


nyirahafashimana colette 1 March 2022

gusaba ibizamini bya leta by’ikinyarwanda by’amashuri abanza nibisubizo byabyo byo mumyaka yashize


nyirahafashimana colette 1 March 2022

gusaba ibizamini bya leta by’ikinyarwanda by’amashuri abanza nibisubizo byabyo byo mumyaka yashize


Dismas Bimenyimana 14 February 2022

Gusaba ibizamini s6 english


Dismas Bimenyimana 14 February 2022

Gusaba ibizamini s6 english mu buryo bwo kwisuzuma nk’umwarimu ushaka kumenya intera agezeho.


Manishimwe Jean de Dieu 5 February 2022

Gufasha Abana Tubategura Neza kuzakora ikizamini Gisoza Umwaka wa 6 w’amashuri abanza


Regis 28 November 2021

Gusaba ibizamini


Regis 28 November 2021

Gusaba ibizamini


kalinda ange 21 October 2021

Nyabisindu


Bizabishaka Theoneste 5 October 2021

Komerezaho ntuzacike intege.Leta yacu ni umubyeyi,nibona byubaka izagufashe kuko nawe uzaba urimo gutanga umusanzu.


irakiza 28 January 2021

Good komereza aho


Niyonsenga Jean baptiste 29 November 2020

Amakuru yibyavuye mukwaplyinga


11 September 2019

yego rwose ni byiza pe ariko se ibisubiz byo ?


bonfils 15 September 2018

yarakoze nukuri mbonye bifunguka!!ni ubufasha atanzep


15 September 2017

Ibizamini byakozwe ubikurahe?ko merezaho witeze imbere


@pascal#ukuba 9 September 2017

Sha urumuntu wumugaba pe izo past papers exams zari zikenewe courage kdi na MINEDUC ikwiyegereze ikubyaze umusaruro


Nsengiyumva Leonidas 9 September 2017

Shyaka ni u Munyarwanda ukenewe mubihe nk’ibi. Abandi nabo bamwigireho kubyaza umusaruro ikorana buhanga H Excellence Paul Kagame yatuzaniye bimugoye kugira ngo ejo hacu habe heza


Ndinayo 8 September 2017

Shyaka ndakwemeye kabisa. Ibi bifite umusaruro ku banyarwanda benshi bashaka ubumenyi. Nkubonye nakugurira agafanta.


Amahoro Peace 8 September 2017

Utanze umusanzu pe. Ufashishe cyane abatari bafite uburyo bwo kugera kuri ayo makuru, cyane abana bo mu byaro bazunguka kuko nta nubwo bamwe bamenyaga ko izo past papers zabayeho bityo bagatsinda nabi.


carine 8 September 2017

Ni byiza mwana wa Rwanda,courage,ariko binabaye byiza wajya ushyiraho ibizamini byakazi byakozwe mu nzego zoze no kumyanya itandukanye


7 September 2017

Nsengiyumva Antoine.

Ndagushimye Shyaka James kuri icyo gitekerezo wagize ukabasha gusjyira mu bikorwa uwo mushinga.Icyo ni ikintu cy’ingenzi cyane abantu bajyaga bakenera nubwo mbona bigiye kubera impogamizi company zacuruzaga past pappers mu buryo buri hard bizabagora kongera kubona isoko.Ariko icyiza warebye igifitihe rubanda nyamwinshi inyungu.