Print

Rayon Sports ikomeje ibiganiro na Ismaila Diarra

Yanditwe na: 7 September 2017 Yasuwe: 1117

Nubwo mu minsi ishize umuyobozi w’agateganyo wa Rayon Sports Gacinya Dennis yatangaje ko ibyo kugarura umusore Diarra bitoroshye ,kuri ubu amakuru agera ku Umuryango ni uko uyu musore yaba ari hafi kumvikana na Rayon Sports.


Ku munsi w’ejo nibwo uyu musore yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook ifoto ye yishimira igitego yatsindiye Rayon Sports mu rwego rwo guca amarenga ko ari hafi kugaruka muri Rayon Sports cyane ko imwifuza cyane.

Andi makuru agera ku umuryango ni uko uyu musore yaba yarohererejwe itike y’indege n’ikipe ya Rayon Sports ku buryo isaha n’isaha yasesekara mu Rwanda aje kurangizanya n’iyi kipe ifite inyota ya rutahizamu.

Ku munsi w’ejo kandi uyu musore yashyize ku rubuga rwe rwa facebook indi foto ari mu ndege aho benshi bahise batekereza ko uyu musore yaba ari mu nzira aza i Kigali.