Print

Kenyatta yahamije ko azongera agatsinda Odinga utajya wemera itsinzwi

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 8 September 2017 Yasuwe: 1023

Uhuru Kenyatta imbere y’Abarwanashyaka yahamije bidasubirwaho ko azongera agahigika Raila Odinga mu matora agiye kongera gusubirwamo nyuma y’uko bisabwe n’urukiko rw’ikirenge.

Kenya uheruka mu Rwanda yagaye bikomeye urukiko rw’ikirenga rwaburijemo intsinzi ye, atangaza ko icyiza rwari gukora ari ugusaba isubiramo ry’ibarura ry’amajwi aho gusubiramo amatora yose.

Ibi Umukuru w’Igihugu cya Kenya yabigarutseho ubwo yari kumwe na Visi Perezida we William Ruto kuri uyu wa 07 Nzeri 2017 mu gace ka Kimilli mu Ntara ya Bungoma.

Yakomeje avuga ko ishyaka rya Jubilee ahagarariye mu matora rifite amateka adasaza ryemerera gutsinda amatora muri Kenya mu minsi igera kuri 60 yatanzwe n’urukiko.

Kenyatta yabwiye abarwanashyaka ko ntakabuza azatsinda Raila Odinga uhagarariye ihuriro ry’imitwe ya Politiki y’abatavuga rumwe na Leta. Ngo azakora ibyo agamije gushimangira itsinzi ye iherutse kuburizwamo n’urukiko rw’ikirenga.

Mu magambo yavuze ko atari byiza gusubiramo amatora ahubwo ko hari kongera kubarurwa amajwi y’abatoye, yagize ati “Twagombye kuba twarasabye ko hasubirwamo ibarura ry’amajwi kugirango tubereke ko twabatsinze, ariko ntacyo reka twongere duhurire mu matora."

Dailynation yandikirwa mu gihugu cya Kenya yanditse ko Kenyatta aheruka gutsinda amatora yo ku wa 08 Kanama 2017. Ngo bitewe n’ukuntu akunda amahoro n’ituze yabishingiyeho yemera kongera gusubira mu matora.

Mu ijambo rye yumvikanye yinginga bikomeye abaturage ba Kenya, ati "Ndabasaba ninginga kugirango munshyigikire muntore munatore ishyaka rya Jubilee, Rizashyiraho Leta izabageza kuri byinshi kuruta abatavuga rumwe badafite icyo bazabaha."

Visi-Perezida Ruto yatangaje ko atarumva neza ukuntu Odinga yavuze ko nta cyizere afitiye Komisiyo y’amatora kandi ari yo yabaruye amajwi y’abadepite ikemeza ko hari abadepite bo ku ruhande rw’abatavuga rumwe batsinze amatora.

Ati: "Dufite abadepite bo muri NASA, abaguverineri bo muri MCA batowe mu matora yayobowe na Komisiyo y’amatora, Kuki ubu bwo bavuga ko batizeye iyo komisiyo kandi ari yo yabagize abo bari uyu munsi,bari bakwiye kwegura bagategereza manda nshya."

Kenyatta imbere y’abarwanashyaka ari kumwe na Visi-Perezida we.

Ku wa Gatanu tariki 1 Nzeli 2017, Urukiko rw’ ikirenga mu gihugu cya Kenya rwasheshe ibyavuye mu matora ya Perezida wa Kenya aheruka rutegaka ko andi matora azakorwa bitarenze iminsi 60.

Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga muri Kenya David Maraga yavuze mu gihe cy’amatora hari ibyakozwe bitubahirije amategeko .

Amatora ya Perezida wa Kenya yabaye tariki 8 Kanama. Itangazwa ry’ ibyayavuye ryakurikiwe n’ imvururu.

Mu majwi y’agateganyo yagaragaza ko Uhuru Kenyatta afite 54,3 %, mu gihe Odinga amukurikira na 44,8 % nyuma yo kubarura amajwi y’abatoye ku kigero cya 95,3% nk’uko BBC yabitangaje.

Nyuma y’amatora hakurikiyeho imyigaragambyo yatangiye nyuma y’uko mu myaka icumi ishize hari habaye indi yanaguyemo abagera ku 1 100, abagera ku 600,000 bakava mu byabo ubwo Mwai Kibaki na Odinga bari bahanganye.

Ku wa 11 Kanama nibwo Komisiyo y’Amatora ya Kenya yatangaje ko Perezida Kenyatta yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu ahigitse abo bahanganye barimo Raila Odinga wahise atanga ikirego cye mu rukiko rw’ikirenga asaba ko ibyavuye mu matora byateshwa agaciro.