Print

Meddy yagaragaye ari kumwe n’inkumi babana muri Hotel acumbitsemo(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 8 September 2017 Yasuwe: 35322

Umuhanzi Nyarwanda Ngabo Medard uzwi nka Meddy ku izina ry’ubuhanzi,ku munsi w’ejo hashize ubwo hari tariki 7 Nzeri nibwo yagaragaye asohokanye n’umukobwa bivugwa ko bari bamaranye igihe muri Hotel acumbitsemo izwi nka Park Inn.

Aya mafoto ya Meddy n’uyu mukobwa utabashije kugaragara neza,yafashwe ubwo basohokaga muri Hotel ari 2 n’umurinzi wa gatatu baziko imodoka isanzwe ibatwara yahageze gusa baza gutungurwa nuko basanze itarahagera,niko gufata umwanya wo kuyitegereza ari nako bahamagara umushoferi uyitwara.

Meddy abaza umushoferi impamvu yatinze kubageraho

Amakaru agera ku Umuryango.rw dukesha umwe mu bakozi bakorera hafi n’iriya Hotel utashatse ko tumuvuga mu izina,ngo nuko Meddy n’uriya mukobwa bamaranye igihe kitari gito kuko ngo yahageze ku munsi wakurikiye uwo Meddy yaziyeho,bityo ngo iyo agize ngo aragiye niwe mukobwa bakunze gusohokana rimwe na rimwe ngo akaba yamusiga mu Cyumba bacumbitsemo.

Umusore ucunga umutekano wa Meddy ubwo yahamagaraga umushoferi


Meddy afungurira umuryango umukobwa amaranye igihe muri Hotel


Hotel umuhanzi Meddy acumbitsemo we n’umumararungu..


Comments

Yahya 4 October 2017

Ariko abanyarwanda turaseke koko, ikibazo se kirihe? uyu wabyanditse we se ni umwere?
Kuba Meddy yasohokanye nuwo mukobwa, Meddy si we wemerewe kurara muri iriya Hotel wenyine, ni umukiriya kandi ashobora kuhamenyanira n’abandi, kuba nasohokana nuwo twahamenyaniye nta gitangaza kirimo cyane cyane umunyamahanga ansabye ko mutembereza ahantu hatandukanye nk’umuntu uhazi. Gusa uwikeka amabinga nuko aba ayafite, ikigaragara nuko umuntu iyo abuze ibyo yandika ahita yinjira mu buzima bwite bw’umuntu akamushyira mu itangazamakuru.
Mujye mugaragaza ko mujijutse mwandike ibifiye abasomyi akamaro naho ibi ntacyo bidufasha kereka niba ukwibutsa abajeunes ko nabo ariko bajya babigenza.


duck 29 September 2017

Ubu ni ubuzima bwite bwa Meddy, kandi kuba bari kumwe ikibazo ni ikibazo!!!!!!!


iyamarere 11 September 2017

Guys mugabanye kuba basohokanye muri hotel ko ariko meddy acumbitse bivuzeko basambanye nop and nijambo ry’Imana ritubuza gucira abantu imanza mugabanye rero nta numwe murimwese wamubonye basambana ariko mwavuze mwivuye inyuma and akandi kantu ubona umuntu acumura ariko ntumenya aho yihaniye kandi @ndakaza ijambo ry’Imana rikongera rikavuga ngo "naho ibyaha byawe byaba ari tuku tuku ugaca bugufi ugasaba imbabazi nzakubabarira " gabanya guca imanza kuri mwese


iyamarere 11 September 2017

Guys mugabanye kuba basohokanye muri hotel ko ariko meddy acumbitse bivuzeko basambanye nop and nijambo ry’Imana ritubuza gucira abantu imanza mugabanye rero nta numwe murimwese wamubonye basambana ariko mwavuze mwivuye inyuma and akandi kantu ubona umuntu acumura ariko ntumenya aho yihaniye kandi @ndakaza ijambo ry’Imana rikongera rikavuga ngo "naho ibyaha byawe byaba ari tuku tuku ugaca bugufi ugasaba imbabazi nzakubabarira " gabanya guca imanza kuri mwese


9 September 2017

Kuba yamusohokanye ntibyaringombwa komubitubwira kuko buriwese azabazwibye ibyo ntibitureba ntidushaka nokubimenya


Ingabire 9 September 2017

Ariko abahanzi baragowe Pe ibyose karubuzimabwe bwite mubijyamo mute ? Ubwokoko afite nka chr akabimenya murumva mutaba murushenye ? Ibisibintu byogutangaza pe. Iyomushaka indinkuru mumuvagaho koko. Ibi byatwereka indi sura itarinziza mwashatse kwerekana kd sibyizape. Haribintu byokuvuga nibyo wabona ugaceceka bitaringombwa


NDAKAZA Laurent 9 September 2017

Ndasubiza uwitwa GILBERT.Kwishimisha ni byiza rwose.Ariko kwishimisha ukora ibyo imana itubuza,ni ubucucu kuko bituma ababikora batazabona ubuzima bw’iteka muli Paradizo dutegereje (2 Petero 3:13).Ntabwo se wemera ko imana ariyo yaduhaye sex?Icyo yayiduhereye,si ukugirango dusambane.Ahubwo nukugirango dushake umukobwa,tunyure mu mategeko,hanyuma tubane,twishimane kandi tubyare abana (Imigani 5:15-19).Meddy ntacyo abuze kugirango arongore.
Kimwe n’abandi ba STARS nka we,baba bashaka guhinduranya abakobwa gusa.Niba nawe ushyigikiye ubusambanyi,menya ko mutazaba muli Paradizo (1 Abakorinto 6:9,10).Birababaje cyane kwanga kumvira imana yaturemye.
Kuki abantu batuye isi badashaka kumvira imana yaturemye ?? This is stupid.


KAREKEZI James 8 September 2017

Aba STARS n’inkumi birajyana buli gihe.Wagirango kuba umu STAR equals sex.Niyo mpamvu abantu bashaka gukorera imana,babanza bakareka kuba aba STARS.Ntabwo bishobora kujyana.Gusa Bible ivuga ko twagombye gukoresha ubusore bwacu mu gushaka imana (Umubwiriza 12:1),aho kwibera mu busambanyi.Nubwo abantu benshi babikunda,abakora ubusambanyi ntabwo bazaba muli Paradizo (1 Abakorinto 6:9,10).Ikibazo nuko abantu bashaka ibintu by’ako kanya gusa.Kubabwira ibyerekeye Paradizo dutegereje nkuko tubisoma muli 2 Petero 3:13,ntacyo bibabwiye.Nyamara bose batunze Bible iwabo,ariko ntabwo bemera ibyo ivuga.Kuko babyemeye,ntabwo bakongera gusambana,kwiga kurwana,kwiba,etc...Icyo nabwira Meddy hamwe n’abandi basambanyi,nuko bahinduka,bakumvira imana yaturemye.
Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato muli sex,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ikibabaje nuko aba STARS baba bafite means zo kurongora officially,ariko bagahitamo ubusambanyi.


GIRBERT 8 September 2017

meddy.turagukunda,biriya.nukwinezeza


gruec 8 September 2017

Mungu wanjye ariko ubu koko iwacu tuzamera dute, none se Meddy si célibataire keretse niba uriye mu partenaire ari umugore wabandi sinon nta cyaha yakoze mugabanye paparazi mubwire abasomyi banyu ibibafitiye akamaro.


fyg 8 September 2017

ibi byo birarenze ariko se nibyo?
birigisha iki abato ? ahhaaa