Print

Abatari munsi ya 15 bahitanywe n’ umutingito ukomeye wibasiye Mexique

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 8 September 2017 Yasuwe: 283

Umutingito uri ku gipimo cya magnitude 8,2 wibasiye igihugu cya Mexique uhitana abatari munsi ya 15.

Perezida wa Mexique yatangaje ko uyu ariwo mutingito ubayeho ukomeye kurusha indi yose yabaye muri iki gihugu.

Uyu mutingito ikigo cy’ ubumenyi bw’ isi cya Amerika USGS cyatangaje ko wari ku gipimo cya maginitide 8, 2 , wumvikanye mu ijoro ryo kuri uyu wa 7 rishyira tariki 8 Nzeli mu magepfo ya Mexique.

Perezida Enrique Pena Nieto ku rubuga rwe rwa twitter yatangaje ko uyu mutingito wumvikanye ahareshya na 100 , ukaba wumvishwe n’ abagera kuri miliyoni 50.

Ibinyamakuru ntabwo bihuza ku mubare w’ abahitanywe n’ uyu mutingito. Ikinyamakuru le monde cyandikirwa mu Bufaransa cyatangaje ko uyu mutingito wahitanye abantu batanu, nyuma y’ iminota 15 le monde itangaje iyi nkuru ikinyamakuru cyitwa Ouest france gitangaza ko uyu mungito wahitanye abarenga 15.

BBC yatangaje ko uyu mutingito wahitanye abanyamexique batanu n’ undi umwe wo mu gihugu cya Guatemala.