Print

Ubukwe bw’ umupasiteri wakoze ubukwe n’ umukobwa arusha imyaka 35 bwatangaje benshi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 8 September 2017 Yasuwe: 14098

Kuwa Gatandatu tariki 2 Nzeri 2017, nibwo mu karere ka Muhanga habereye ubukwe bwahuruje imbaga ndetse bukomeza kugarukwaho cyane n’ababutashye, ababonye abageni mu mihango itandukanye y’ubukwe ndetse n’ababonye amafoto y’abageni acicikana ku mbuga nkoranyambaga bagakomeza kubitindaho.

Ubu ni ubutumire mu bukwe bwa Pasiteri Aloys n’umukunzi we Umutoniwase Solange


Ubu bukwe bwavugishije benshi amangambure, ni ubwa Pasiteri Buruga Aloys Gonzaga n’umukunzi we Umutoniwase Solange, bivugwa ko amurusha imyaka irenga 35 ariko ibi bikaba bitarababujije kwikundanira ndetse bakanashinga urugo nyuma yo gukora ubukwe bw’urukererezabagenzi.

Saa tatu za mugitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 2 Nzeri 2017, nibwo Pasiteri Buruga Aloys Gonzaga n’abari bamugaragiye, bagiye i Ruli mu karere ka Muhanga mu mihango yo gusaba no gukwa Umutoniwase Solange. Mu masaha y’amanywa, ubukwe bwakomereje mu mihango yo gusezerana imbere y’Imana yabereye mu rusengero rwa Revival Mission Church rwa Muhanga, maze nyuma y’iyo mihango abatumiwe bakirirwa mu cyumba cya Lumina mu mujyi wa Muhanga.

Kuva ubukwe bwaba, amafoto y’aba bageni yagiye akwirakwizwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Whatsapp na Facebook, abantu bagaragaza ko batangajwe n’ubu bukwe, abandi bakagaragaza ko ari ikimenyetso cy’urukundo nyarwo rudashingira ku kinyuranyo cy’imyaka, cyane ko abageni bombi bujuje imyaka y’ubukure.


Comments

GISAGARA Epa 8 September 2017

Abagore n’abakobwa benshi,bafata aba Pastors nk’abantu badasanzwe,bavugana n’imana.Mu kanya,umukozi wanjye w’umukobwa,yambwiraga ko Pastor amusabye ko baryamana,yahita abyemera.Abagore n’abakobwa ni weak (faible) nkuko Bible ivuga.Ejobundi Pastor wo muli South Africa yateye inda abagore n’abakobwa 30 basengera iwe.Tekereza nawe wumve.Uyu mukobwa nawe,buriya afata Pastor nk’umuntu uvugana n’imana!!.Ikindi kandi,bazasangira ICYACUMI bamererwe neza.Abantu benshi ntabwo bazi ko YESU na PAWULO basabye Abakristu Nyakuri "gukora umurimo w’imana ku buntu".Bisome muli Matayo 10:8 na Ibyakozwe 20:33.Icyacumi kivugwa muli Bible,ntabwo cyali kigenewe aba Pastors,ahubwo cyali kigenewe gusa ABALEWI kubera impamvu yumvikana neza dusoma muli Kubara 18:21,24.