Print

Mu mafoto reba umukobwa waciye agahigo ko kuba ariwe mugore muremure ku isi kurusha abandi

Yanditwe na: Martin Munezero 8 September 2017 Yasuwe: 11000

Umurusiyakazi Ekaterina Lisina yanditse amateka y’umugore waciye agahigo ko kuba ari we muremure ku isi. amaguru y’ uyu mukobwa areshya na metero 1, 32

Lisina w’imyaka 29 yanditswe mu gitabo gishyirwamo abantu baciye agahigo ku isi yose “Guinness Worlds Records” nk’umugore muremure ku isi hose na metero 2 na santimetero 5.

Asimbuye kuri uyu mwanya Amazon Eve wari usanzwe afite aka gahigo ku mugore muremure kurusha abandi.

Mu kiganiro yatanze avuga kuba yegukanye iyi ntsinzi ,yatangaje ko kuba umuntu muremure ku isi byari bimwe mu nzozi ze.

Yagize ati “ Mu by’ukuri nashakaga kwandikwa mu gitabo cy’abaciye agahigo nk’umunyamideri wa mbere mureremure.”

Yakomeje agira ati “Ikindi kandi mfite amahirwe yo guhembwa nk’umuntu ufite amaguru maremare ku isi.”

Yatangiye kumva ashaka kuzaba umunyamideri afite imyaka 16 kandi akaba afite impano ikomeye mu mukino wa basikete ( Basketball).


Comments

nycel 9 September 2017

unproffessional


8 September 2017

Ni gute wakwandika inkuru nk’iyi ntushyireho uburebure bw’uriya mukobwa. Unprofessional.


mamy 8 September 2017

Areshya ate c