Print

Basketball:ikipe y’igihugu yatsinze umukino ufungura

Yanditwe na: 8 September 2017 Yasuwe: 424

Ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball yatsinze umukino ufungura mu irushanwa rya Afrobasket ryatangiye uyu munsi aho imaze gutsinda Guinea Equatorial amanota 75 kuri 55 kuri uyu wa gatanu taliki ya 08 Nzeri 2017.

Uyu mukino ubanza mu itsinda C rihereyemo na Tuniziya ndetse na Cameroon abasore b’u Rwanda bahacanye umuco mu mukino wa mbere.

Ikipe ya Guinea yatangiye irusha u Rwanda ndetse igerageza kubagenda imbere mu manota byatumye igice cya mbere kirangira u Rwanda ruri inyuma n’amanota 23 kuri 24 ya Guinea.

Mu gice cya kabiri abasore ba Mutokambali Moise baje bariye karungu maze si ukwesura Guinea karahava aho ndetse byaje kurangira rutsinze uyu mukino.Ikipe y’u Rwanda yatsinze amanota agera kuri 32 mu gace ka nyuma.

Itsinda ry’u Rwanda rya C ndetse n’irya A ari gukinira mu mugi wa Tunis mu gihe andi matsinda 2 ari gukinira i Dakar muri Senegal.

U Rwanda rurongera kugaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu aho ruzesurana na Tunisia guhera ku i saa cyenda n’igice z’amanywa , ku isaha ya hano mu Rwanda.