Print

Indirimbo y’umurundi Meddy yasubiyemo ishobora gutuma anjyanwa mu nkiko

Yanditwe na: Martin Munezero 8 September 2017 Yasuwe: 3336

Umuhanzi Ngabo Medal Jobert wamenyekanye nka Meddy ubu ari mu mazi abira aho ashobora kujyanwa no mu nkiko azira gusubiramo indirimbo y’umurundi atabiherewe uburenganzira mu gitaramo aherutse gukorera muri Golden Trip I Nyamata.

Umuhanzi Meddy uherutse gukorera igitaramo muri Golden Trip i Nyamata uyu muhanzi akaba yaragaragaye ku rubyiniro asubiramo indirimbo y’umurundi yitwa "Ntacica nk’irungu" ya Canjo Amissi,ibi bikaba bishobora gutuma ajyanwa mu nkiko kubera gusubiramo iyi ndirimbo atabifitiye uburenganzira.

Nkuko ishyirahamwe ry’Abahanzi mu Burundi ryitwa Union des Artistes pour le Changement ryabitangaje ,rikaba rivuga ko ritishimiye uburyo Meddy yasubiyemo indirimbo ya Nyakwigendera Canjo Amissi izwi nka’’Ntacica nk’Irungu’’ atabanje kubisabira uburenganzira.

Umuyobozi w’iri shyirahamwe, yagize ati “Ntitwanze ko musubiramo indirimbo z’abakera mu kuziha agaciro zisanzwe zarihaye, ariko namwe mubanze musabe uruhushya benezo cyangwa niba batakiriho murusabe abo mu miryango yabo,bityo habe kubahana no kubaha iby’abandi bahanga.Ishyire mu mwanya w’umwana wa Canjo Amissi iyo aba ari muri icyo gitaramo akabona uburyo umuntu akorera amafaranga akoresheje amateka y’indirimbo ya se ?”

Umuyobozi w’iri shyirahamwe,witwa Cedrick Bangy yanenze imyitwarire ya Meddy ,abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook aho yanavuze ko baramutse babonye uburenganzira buvuye mu muryango wa Canjo Amissi bajyana Meddy mu nkiko zo mu Rwanda cyangwa mu Burundi.


Comments

3 November 2022

ibyobintu nibyo akwiye gushyirwa munkiko