Print

Ellen Jonson wabaye Perezida wa mbere w’ umugore muri Afurika aritegura gutanga imfuguzo za Perezidansi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 9 September 2017 Yasuwe: 1106

Ibikorwa byo kwiyamamaza birarimbanije mu gihugu cya Liberia. Bazatora umukuru w’igihugu taliki ya 10 Ukwakira 2017. Abaturage miliyoni ebyiri ni bo biyandikishije kugirango bazatore.

Manda ebyiri Perezida Ellen Johnson Sirleaf yemerewe n’itegekonshinga zizaba zirangiye, ave ku butegetsi amaranye imyaka 12. Manda y’umukuru w’igihugu imwe imara imyaka itandatu muri Liberia.

Abakandida 20 bahagarariye amashyaka 26 barahatanira gusimbura Johnson Sirleaf. Barimo visi-perezida we Joseph Boakai, umwe mu bahabwa amahirwe cyane.

Undi uhabwa amahirwe ni Senateri George Weah, wigeze kuba icyamamare ku isi mu mupira w’amaguru.

Mu matora ya mbere yabaye nyuma y’intambara mu 2005, nabwo George Weah yariyamamaje, atsindwa mu kiciro cya nyuma na Johnson Sirleaf, umugore wa mbere wabaye perezida w’igihugu muri Afrika.

Inkuru y’ ijwi ry’ Amerika ivuga ko mu bakandida 20, harimo umugore umwe. Abandi bagore batandatu ni ba kandida ku mwanya wa visi-perezida. Abanya-Liberiya 64% ni abakene badashobora kubona amadolari abili ku munsi, ikigero cy’abakene cya Banki y’isi yose. Liberiya yayogojwe kandi n’intambara ebyiri.

Iya mbere yabaye kuva mu 1989 kugera mu 1997. Iya kabiri yabaye kuva mu 1999 kugera mu 2003. Zombi zahitanye abaturage bagera ku bihumbi 450, kandi zisiga igihugu mu bukene bukomeye.