Print

Minisitiri w’ intebe mushya w’ u Rwanda yakorewe ibirori byo kumusezera no kumwifuriza ishya n’ ihirwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 9 September 2017 Yasuwe: 7532

Minisitiri mushya w’ intebe w’ u Rwanda Dr Edouard Ngirente yakorewe ibirori n’ abakozi ndetse n’ abayobozi ba banki y’ Isi, bamusezeraho ari nako bamwifuriza ishya n’ ihirwe mu mirimo agiyemo yo kuyobora guverinoma y’ u Rwanda.

Ibi biroro byabereye muri Amerika tariki 7 Nzeli 2017, byitabirirwa n’ abantu b’ ingeri zinyuranye barimo n’ Abanyarwanda.

Nk’ uko byatangajwe n’ Umuseke dukesha iyi nkuru Andrew Bvumbe uyobora Africa Group 1 irimo ibihugu 22 n’u Rwanda rurimo wari umuyobozi mukuru muri uyu muhango akaba yari n’umuyobozi wa Dr Edouard Ngirente, mu ijambo rye yagarutse ku buhanga, ubushobozi n’ubunararibyonye amuziho.

Ati: “Ntibyantangaje kubona Dr Ngirente yaremeye guhara umushaha utubutse yahabwaga hano muri Banki y’Isi, akemera kujya ahembwa umushahara muto ariko agatanga umusanzu we muguteza imbere igihugu cye akunda cyane”.

Ambasade y’u Rwanda muri Amerika yarihagariwe na First counsellor Mr. Lawrence Manzi wavuze mu izina rya Ambasaderi Mathilde Mukantabana.
We yagarutse ku cyizere bafitiye Dr Ngirente cyo guharanira kwihutisha iterambere u Rwanda rwimirije imbere ndetse no guharanira kugumana ikizere yahawe ubwo yashingwaga iyi mirimo na Perezida Kagame.
Ministiri w’Intebe Dr Ngirente wari kumwe n’umugore we n’abana babo babiri, mu ijambo yagejeje kubari muri ibi birori, yashimiye Perezida Kagame wamugiriye ikizere akamuha izi nshingano.

Avuga ko azazikorana ubushake ndetse akaba yiteguye gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye harimo na Banki y’Isi yakoreraga kugirango u Rwanda rugere ku iterambere rwifuza kandi vuba.

Uyu muhango witabiriwe n’abakoranaga na Dr Ngirente muri Banki y’Isi bose bagiye bagaruka ku bushobozi bwe ndetse banashingira ko akiri muto (44) kandi afite ubunararibonye.

Dr Edouard Ngirente ni inzobere mu by’ubukungu, akaba yarabaye Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’isi i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 2014.

Yaje kugirwa Umujyanama Mukuru mu by’Ubukungu mu buyobozi bukuru bwa Banki y’isi uhagarariye ibihugu 22 birimo n’u Rwanda aribyo Botswana, Burundi, Eritrea, Ethiopia, The Gambia, Kenya, Lesotho, Liberia, Malawi, Mozambique, Namibia, Seychelles, Sierra Leone, Somalia, South Sudan, Sudan, Swaziland, Tanzania, Uganda, Zambia, Zimbabwe ndetse n’u Rwanda


Comments

Kabandana 11 September 2017

Namugirinama yo kureka abana be bakikomereza amasomo yabo neza muri USA yewe nadresse ye akayigumana.Akaza mu Rwanda nkugiye muri mission à court terme.