Print

APR FC yatangiye gukubura bamwe mu bakinnyi itagikeneye

Yanditwe na: 9 September 2017 Yasuwe: 1949

Ikipe ya APR FC yatangiye gusezerera bamwe mu bakinnyi itagikeneye nyuma y’aho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 09 Nzeri hamenyekanye ko iyi kipe yatandukanye n’abasore 3 barimo umunyezamu Mvuyekure Emery yaguze muri Police umwaka ushize,Umusore Benedata Janvier na Twagizimana Onesme wageze muri iyi kipe umwaka ushize avuye muri AS Kigali.

Mvuyekure Emery ntabwo agikenewe na Jimmy Mulisa
Amakuru dukesha ikinyamakuru RuhagoYacu aravuga ko Janvier Benedata na Emery Mvuyekure bamaze guhabwa impapuro zibakura mu ikipe ya APR FC (Release Letters) mu gihe mu gihe Twagizimana Onesme atararuhabwa gusa we biravugwa ko ashobora kuruhabwa mu cyumweru gitaha.

Benedata Janvier yeretswe umuryango
Impamvu nyamukuru itumye aba basore basezererwa muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu ni uko nta mwanya bari bakibona ndetse kubera ko iyi kie yazamuye abakinnyi benshi mu ishuli ry’umupira w’amaguru wayo byatumye yifuza kurekura bamwe ngo aba bana babone umwanya.

Imvune zitumye Twagizimana Onesme adakomezanya na APR FC


Comments

EMMY 2 October 2017

ONEZIMENONEYARASOHOTSE


Habihirwe j.m.v 9 September 2017

Uyu musore Benedata, casa mutereho akajisho, yar’uwacu, urucaca oyeee!!!!!!