Print

Tennis:Rafael Nadal na Kevin Anderson nibo bazahurira ku mukino wa nyuma wa US Open 2017(amafoto)

Yanditwe na: 9 September 2017 Yasuwe: 212

Mu ijoro ryakeye nibwo hamenyekanye abazahurira ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya nyuma muri akomeye muri Tennis akinwa buri mwaka aho ku ikubitiro umunya Afurika y’Epfo Kevin Anderson yasezereye umunya Espagne Pablo Carreno mu gihe umunya Espagne Rafael Nadal yatsinze umunya Argentine Juan Martin del Potro.


Muri uyu mukino wa kimwe cya kabiri wabanje umunya Afurika y’Epfo Kevin Anderson nimero ya 32 ku isi yatangiye atsindwa iseti ya mbere ku mikino 6 kuri 4 ariko aza kugaruka mu iseti ya kabiri ayitsinda ku mikino 7 kuri 5.

Iseti ya gatatu n’iya kane ntabwo zagoye uyu mugabo w’imyaka 31 wanyuze mu Rwanda aje gushaka amanota yo kumugeza ku rwego mpuzamahanga aho zombie yazitsinze ku mikino 6 kuri 3 bimuhesha amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma w’irushanwa rikomeye muri 4 ya Tennis ku nshuro ya mbere mu mateka ye.

Nimero ya mbere ku isi Rafael Nadal yatsinze umunya Argentina Juan Martin del Potro amaseti 3-1 aho mu ntangiriro byamugoye kuko nawe yatangiye atsindwa iseti ya mbere ku mikino 6 kuri 4 aza kugaruka mu iseti ya kabiri n’ingufu nyinshi kuko yayitsinze ku mikino 6 ku 0.

Mu iseti ya 3 uyu musore w’umunya Espagne w’imyaka 31 yakomeje kwitwara neza ayitsinda ku mikino 6 kuri 3 mu gihe iya kane yayitsinze ku mikino 6 kuri 2.Rafael Nadal yahise aca agahigo ko gutsinda imikino 15 yikurikiranya mu marushanwa
akomeye ya Tennis (Grand Slams) mu mikino ya kimwe cya kabiri aho kuri ubu agiye gushaka ko yatwara US Open ku nshuro ya 3 nyuma yo kuyitwara 2010 na 2013 yombi atsinze Novak Djokovic.

Umukino wa nyuma uzaba ku munsi w’ejo taliki ya 10 Nzeri 2017 ku kibuga Arthur Ashe mu mugi wa Ney York usanzwe wakira iyi mikino ya US Open.

Mu Bagore umukino wa nyuma uraza kuba mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu aho Sloane Stephens wasezereye Venus Williams arahura na Madison Keys wageze ku mukino wa nyuma asezereye Coco Vandeweghe.