Print

Rubavu: Aho Kagame yabonye umwanda byaviyiremo ba Gitifu b’Imirenge guhagarikwa ku kazi

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 9 September 2017 Yasuwe: 3558

Nyuma yo gusura Akarere ka Rubavu, Perezida Kagame mu ruzinduko rw’ubukerarugendo, hahise hahagarikwa mu kazi mu gihe cy’amezi abiri abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ibiri n’uw’akagari bazira umwanda ugaragara aho bayobora.

Abahagaritswe n’ubuyobozi ni Elizaphanie Ugirirabino uyobora Umurenge wa Nyambumba, Uwimana Vedatse uyobora Umurenge wa Gisenyi hamwe na Nkurunziza Noel uyobora Akagari ka Nengo.

Iyi myanda ngo ni ahantu ku nzira usanga abaturage bamwe bagiye bihagarika, n’uducupa twavuyemo inzoga tunyanyagiye hamwe na hamwe no hafi y’ikiyaga.

Aba bayobozi bahagaritswe bazagaruka mu kazi ku wa 08 Ugushyingo 2017.

Ku wa kane Tariki ya 08 Nzeri nibwo hatangiye gucicikana amafoto ku mbuga nkoranyambaga ya Perezida Paul Kagame ari kumwe n’umunyamakuru wa Televiziyo CBS Peter Greenberg mu rugendo banyonga igare.

Umukuru w’Igihugu ari kumwe n’uwo munyamakuru bakoze urugendo rw’ubukerarugendo, bivugwa ko bamaze kuzenguruka impande enye z’igihugu basura ibyiza nyaburanga by’u Rwanda birimo amaparike.

Uurugendo rwatangiriye mu birunga basura ingagi, bagera ku Gisenyi aho basuye, , ndetse Perezida Kagame yatwaye n’akamoto ko mu mazi “Jet ski”.

Kagame yanasuye Parike ya Nyungwe asiga yanditse ubutumwa bugira buti "Akazi keza gakorwa hano. Ndabashimira mwese kubwo kurinda aha hantu hagakomeza kuba uko hameze uku, n’uko hakwiye kumera. Murakoze cyane.”