Print

Kirehe: Polisi na RSB bafunze inganda 3 zakoraga inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 9 September 2017 Yasuwe: 332

Ku itariki ya 7 Nzeri, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge (RSB) ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe bari mu gikorwa cyo kugenzura isuku n’ubuziranenge bw’inganda zikora inzoga mu mirenge ya Mahama na Gahara.

Muri iri genzura byagaragaye ko inganda za COVAPOBA, COIDGA na CTAGA zose zikorera mu mirenge ya Mahama na Gahara zitujuje ibisabwa n’amategeko, zikaba zarafunzwe kubera isuku nke, ubuziranenge bw’ibinyobwa bakora ndetse n’ibikoresho byubatse izo nganda.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Muzungu Gerard wari uyoboye itsinda ryari ririmo gukora iri genzura, yavuze ko basanze bimwe mu byo bakoresha mu binyobwa byabo bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’ababinywa ndetse ko izo nganda zakoresheje ibipimo binyuranyije n’ibyo ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge cyabahaye.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe yagize ati:” Twasanze ingero ngenderwaho (Samples) ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge cyabahaye bitandukanye n’ibyo bo bakora bakabijyana ku isoko, ndetse n’uburyo bafunga ibinyobwa byabo nta buziranenge burimo”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba, Inspector of Police (IP) Jean Bosco Dusabe,yavuze ko hari izindi nganda zigera ku icumi nazo zagaragaye ko zikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse hakaba hari izikora zidafite ibyangombwa ndetse zikanakoresha ibikoresho bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu.

Yagize ati: Muri iyi Ntara, hari inganda nk’izi twabonye zikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hari n’izo usanga zikora zitagira ibyangombwa bya RSB.

IP Dusabe akomeza avuga ko iri ngenzura ritarangiye ko ahubwo rizakomeza mu tundi turere two mu Ntara y’I Burasirazuba mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage.