Print

Ismaila Diarra aragera I Kigali uyu munsi

Yanditwe na: 10 September 2017 Yasuwe: 619

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuryango ni uko rutahizamu w’umunya Mali abafana ba Rayon Sports bari bategereje aragera I Kigali kuri uyu wa Mbere taliki ya 11 Nzeri 2017 aje gusinya amasezerano yo kongera gukinira iyi kipe nyuma y’umwaka w’imikino ushize akina muri DCMP yo muri Congo.


Uyu mugabo utarahiriwe n’urugendo rwo muri Repubulika uharanira Demokarasi ya kongo we na mugenzi we Davis Kasirye bavanye muri Rayon Sports bakerekeza muri iyi Darling Club Motema Pembe,araza hano mu Rwanda kongera gukinira Rayon Sports yagiriyemo ibihe byiza bigatuma n’iyi kipe y’abaturanyi imurabukwa ikamusinyisha.

Uyu musore ufite umubyibuho n’ingufu yagumye mu mitima y’abafana ba Rayon Sports nyuma yo gutsinda igitego cyahesheje ikipe ya Rayon Sports igikombe cy’amahoro mu mwaka wa 2016 ubwo bahatanaga na APR FC .

Kuza kwa Ismaila Diarra birafasha ubusatirizi bwa Karekezi Olivier wari umaze iminsi atishimiye uko ba rutahizamu be bari kwitwara cyane ko gutaha izamu byasaga n’ibiri hasi muri Rayon Sports