Print

Ismaila Diarra yamaze kugera I Kigali

Yanditwe na: 11 September 2017 Yasuwe: 1186

Rutahizamu Ismaila Diarra amaze kugera I Kigali aho agarutse gusinyira ikipe ya Rayon Sports nyuma y’umwaka mubi yagize mu ikipe ya Darling Club Motema Pembe yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Uyu musore w’ibigango agarutse kongera gushimisha abafana ba Rayon Sports nyuma yo gutangira imyiteguro y’uyu mwaka w’imikino iyi kipe nta rutahizamu ifite aho umutoza Karekezi Olivier yahoraga asaba ubuyobozi bwa Rayon Sports kumuzanira rutahizamu none yahageze.

Nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege cya Kigali giherereye I kanombe uyu musore yatangarije ikinyamakuru Ruhagoyacu ko yiteguye gutsinda ibitego.

Yagize ati “ Ndishimye kugaruka hano i Kigali mu ikipe ya Rayon Sports. Meze neza nta kibazo, nje gutsinda ibitego”.

Uyu musore wafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cy’amahoro cy’umwaka wa 2016 ubwo yatsindaga APR Fc ku munota wa nyuma,yongeye kugaruka aho aje kongera guhagurutsa abafana ba Rayon Sports.


Comments

11 September 2017

naze rwose adufashe kuzesa


11 September 2017

naze rwose adufashe kuzesa


EVODE ISHIMWE.SHANG 11 September 2017

Twishimiyekugaruka Kwa Diala Azongere Atubabarize Apr Afatanije NaBAgenzibe Bazabikora Muri Reyo