Print

King James mu nzira agana muri Amerika

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 11 September 2017 Yasuwe: 1917

Ruhumuriza James wamamaye nka James yamaze guhaguruka mu Rwanda agana muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu rugendo yagize ibanga rikomeye.

Uyu musore yahagurukiye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa 10 Nzeri uyu mwaka, bivugwa ko yagiye muri gahunda ze bwite atifuje kubwira itangazamakuru.

Kuva mu 2006, King James nyinshi mu ndirimbo asohoye zirakundwa. Mu 2011, abifashijwemo na Kina Music yasohoye album ya mbere yise Umugisha, nyuma mu 2012 asohora iya kabiri yise Umuvandimwe.

Nyuma King James yaje gusohora izindi ndirimbo zakunzwe cyane zirimo Umuriro Watse, Ganyobwe, Zizane n’izindi.Mu 2014, King James yamuritse album ye ya kane yise ‘Ntibisanzwe’.


Comments

Habihirwe j.m.v 11 September 2017

Mwifurije urugendo rwiza! Azagaruke amahoro!!