Print

Abdoulaye Wade wayoboye Senegal imyaka 12 n’ umunsi 1 yeguye ku budepite

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 11 September 2017 Yasuwe: 741

Kuri iki cyumweru tariki 10 Nzeri, Abdoulaye Wade wari umudepite ukomoka ishyaka Parti Démocratique Sénégalais (PDS) yashyikirije inteko ishinga amategeko ya Senegal ibaruwa ivuga ko yeguye ku mwanya w’ ubudepite.

Kuba uyu musaza w’ imyaka 91 yeguye kuri uyu mwanya bisobanuye ko atazitabira umuhango wo gutangiza ku mugaragaro igihembwe cy’ imirimo y’ inteko ishinga amategeko uteganyijwe tariki 14 Nzeli 2017.

Yagize ati “Ba nyakubabwa badepite bagenzi banjye ndabamenyesha ko neguye ku mwanya w’ ubudepite. Bivuze ko ntazitabira umuhango wo gutangiza igihembwe cy’ imirimo y’ inteko uzaba tariki 14 Nzeli”

Jeunes Afriques dukesha iyi nkuru yatangaje ko muri iyi baruwa Abdoulaye Wade yavuzemo ko intego ye yarangiranye no kuba akanama gashinzwe itegekonshinga karatangaje ibinyuranye n’ ibyavuye mu matora.

Abdoulaye Wade yatorewe kuyobora Senegal mu matora yabaye tariki 19 Werurwe 2000, aba Perezida w’ iki gihugu guhera tariki 1 Mata 2000 kugeza tariki 2 Mata 2012, bivuze ko yayoboye Senegal imyaka 12 n’ umunsi.