Print

Perezida Nkurunziza yasabiye ku Mana abanyeshuri batangiye umwaka mushya w’ amashuri

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 11 September 2017 Yasuwe: 1430

Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza yasabiye ku Mana abanyeshuri batangiye igihembwe cya mbere cy’ umwaka w’ amashuri 2017/2018 ngo Imana izabahe ubuzima buzira umuze, itaretse n’ ubwenge n’ umwete.

Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nzeri 2017, nibwo mu Burundi batangiye umwaka mushya w’ amashuri. Ibi bisobanuye ko umwaka w’ amashuri muri iki gihugu utangira mu kwezi kwa cyenda nk’ uko no mu Rwanda byahoze. Mu Rwanda naho umwaka w’ amashuri wahoze utangira mu kwa cyenda biza guhinduka ubu usigaye utangirana n’ intangiriro z’ umwaka usanzwe (Muri Mutarama).

Abinyijije ku rubuga rwe rwa Twitter Perezida Nkurunziza yagize ati “Kuri uyu munsi abanyeshuri bose bo mu Burundi bazindutse bajya gutangira umwaka mushya w’ amashuri, tubasabiye ku Mana amagara meza, ubwenge n’umwete”

Kur'uyu musi abanyeshure bose bo mu Burundi baramutse batangura umwaka mushasha w'ivyigwa, tubasabiye ku Mana amagara meza, ubwenge n'umwete pic.twitter.com/VyNlRzFcdS

— Pierre Nkurunziza (@pnkurunziza) September 11, 2017

Uyu mwaka utangiye mu gihe mu minsi ishize muri iki gihugu humvikanye abarimu bo mu mashuri abanza bitotomberaga ko Minisiteri y’ uburezi yabavanye ku bigo bigishagaho ikabajyana ahandi.

Icyo gihe iyi minsi Minisiteri yatangaje ko kwimura abarimu byakozwe neza, ishimangira ko mu gihe kitarambiranye iyi gahunda yo kwimura abarimu izakomereza no mu mashuri yisumbuye.