Print

Amatangazo ateza cyamunara inyubako UTC ya Rujugiro yamaze kumanikwa

Yanditwe na: Joseph Hakuzwumuremyi 11 September 2017 Yasuwe: 5583

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere nibwo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyamanitse ahahurira abantu benshi mu gace inyubako ya Union Trade Center (UTC) imenyesha abantu banyuranye ko taliki 25/9/2017 saa munani z’amanywa izateza cyamunara iyi nyubako kubera imisoro ba nyirayo babereyemo iki kigo.

Muri Gicurasi uyu mwaka RRA yari yasohoye itangazo ririho sosiyete z’ubucuruzi ziyibereyemo imyenda ndetse iziha igihe ntarengwa cyo kuba bishyuye byabananira imitungo yabo igatezwa cyamunara, kuri uru rutonde hagaragaragaho na UTC ya Ayabatwa Tribert Rujugiro.

UTC ni iy’umuherwe Ayatwa Tribert Rujugiro ufitemo imigabane igera kuri 90%.

Rujugiro yigeze kuba akomeye cyane muri Politiki y’u Rwanda kuko yigeze no kuba umwe mu bajyanama ba Perezida Kagame.

Nyuma yaje kugirana ibibazo na Leta arahunga ndetse avugwaho gutera inkunga umutwe wa FDRL ndetse na RNC yavugwaga mu bikorwa byogushaka guhirika ubutegetsi no guhungabanya umutekano mu gihugu.

Mu mpera za 2013, imitungo ya Rujugiro yaragijwe komisiyo yo gucunga imitungo yasizwe na beneyo bityo imigabane 90% Rujugiro yari afite UTC iragizwa iyi komisiyo mu Karere ka Nyarugenge yubatsemo.

Mu kwezi kwa gatanu abakoreraga muri UTC bamenyeshejwe ko kuva mu kwezi kwa munani igiciro cy’ubukode cyari kuba amadolari y’amerika 40 kuri metero kare mu gihe mbere bishyuraga hagati ya 17 na 24.

Ubu abenshi mu bakoreraga muri iyi nyubako bakaba baramaze kujya mu zindinyubako bituranye bahunga iki giciro gihanitse cy’ubukode nk’uko bamwe muri bo babitangarije Umuryango.

Iri zamuka ry’igiciro cy’ubukode ryaje rikurikira amakuru yari amaze igihe avugwa ko iyi nyubako ishobora gusenywa ariko Umujyi wa Kigali warayahakanye

Mu kugerageza kwishyura umwenda, hari amakuru Umuryango wamenye ko Komisiyo yo gucunga imitungo yasinzwe na beneyo mu Karere ka Nyarugenge (ari nayo ubu icunga imigabane igera kuri 90% Rujugiro yari afite muri UTC) ndetse n’abandi banyamigabane bafitemo 10% bari bagerageje gusaba RRA ko bakwishyura mu byiciro ariko ngo RAA ikaba itarabyemeye.

Gusa muri uku kugerageza gushaka uko bakwishyura, Umuryango wamenye ko na ba nyiri imigabane batumvikanaga aho ubwishyu bwava kuko abafitemo 10% gasigaye basabaga ko umwenda wose w’imisoro wava ku migabane 90% ya Rujugiro, ibi ngo RRA yarabyanze isaba ko niba bishyura bakwishyura nka UTC.

Imisoro RRA yishyuza UTC ngo ikaba ari iyo kuva mu mwaka wa 2007 kugeza muri 2013. Rujugiro yakunze kumvikana kuri radio mpuzamahanga ahakana uyu mwenda.

Amategeko aha uburenganzira busesuye RRA bwo kuba yateza cyamunara imitungo y’uwo yishyuza ibirarane by’imisoro mu gihe bananirwa kumvikana ubundi buryo bwo kubyishyura, ibi ikabikora nta rundi rwego igombye kwiyambaza.


Itangazo rihamagaza abifuza kugura mu cyamunara UTC


Comments

Hadassa Maliya 12 September 2017

Ntabwo umuntu utekereza neza yashyira umutima we Ku bintu by isi.
Kuko BIRASHIRA!! Bubabwira Yesu Ngo uri Umusazi. NYAMARA dushake Iby Ijuru aho batazateza ibyacu cyamunara, cyangwa Ngo babisenye, cyangwa Ngo batwishyuze imisoro....cg se Ngo bisenywe n umutingito!! Imana idufashe.


GISAGARA Paul 11 September 2017

GUKIRA cyane bitera ibibazo.Ngiyi impamvu YESU yasize adusabye "gushaka ubutunzi bwo mu ijuru".Uretse nuko bazateza amazu ye Cyamunara,RUJUGIRO azasaza apfe mu myaka mike iri imbere,yibagirane,kimwe n’abandi bose,ushyizemo n’abazateza Cyamunara.Na none niyo mpamvu YESU yasize adusabye "gushaka mbere na mbere" UBWAMI bw’imana.Ntabwo YESU yatubujije gukora.OYA,ahubwo yadusabye "gushaka imana",kugirango tuzabone ubuzima bw’iteka muli Paradizo,aho gushaka ubutunzi bw’isi gusa,kuko tubusiga tukajya mu gitaka,twese tukabora.
Abantu bumva inama za YESU,ni bake cyane,kuko abantu nyamwinshi bazi ko ubuzima gusa ari SHUGURI,KWISHIMISHA,POLITIKE,etc...Tujya kubwiriza mu mihanda no mu ngo z’abantu,ariko hafi ya bose batubwira ko "nta mwanya bafite" wo kumva ibintu byerekeye imana dusoma muli BIBLE.Igitangaje nuko iyo bapfuye,bababeshya ko "baba bitabye imana".Ntabwo aribyo.Bible ivuga ko abantu banga gushaka imana bakiriho,iyo bapfuye biba birangiye batazazuka.Ariko abizera ibyo YESU yavuze,bagahinduka bagashaka imana,bazazuka ku Munsi w’imperuka,babe muli Paradizo (Yohana 6:40).Ndasaba RUJUGIRO,kimwe n’abandi bakire bose,KWIGA neza Bible,kugirango bamenye neza icyo imana idusaba,hanyuma ibahindure,bashake imana,kugirango izabazure ku Munsi wa Nyuma.Ubwo nibwo bukire nyakuri.