Print

Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana azize urupfu rutunguranye

Yanditwe na: 12 September 2017 Yasuwe: 2655

Umunyezamu Mutuyimana Evariste warindiraga ikipe ya Rayon Sports mu buryo butunguranye aguye iwe mu rugo.

Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye muri iki gitondo yatunguye abantu benshi cyane ko yakoze imyitozo hamwe na bagenzi be ku munsi w’ejo ku wa mbere Taliki ya 11 Nzeri 2017.

Nkuko tubikesha Ruhagoyacu aya makuru yemejwe n’umutoza wungirije muri Rayon Sports Lomami Marcel aho yemeje ko nabo babimenye ubwo bari bagiye gukora imyitozo muri iki gitondo.

Yagize ati" Uyu munsi yafashwe ari wenyine iwe mu rugo mu gitondo, biza kumugora cyane, abura umutabariza, birangira yitabye Imana. Evariste Yajyaga agira uburwayi butunguranye, akamererwa nabi cyane. Byaherukaga ubwo twajyaga i Dar Es Salaam, nibwo yaje kuremba bikomeye biba ngombwa ko n’indege yari izamutse bayisubiza hasi, aza kwitabwaho n’abaganga arakira icyo gihe."

Mutuyimana Evariste yavutse tariki ya 20 Mutarama 1990. Nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda, arimo Police FC,Kiyovu Sports na Rayon Sports yajemo umwaka ushize avuye muri Sofapaka yo muri Kenya.

Uyu munyezamu kandi yigeze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi gusa muri iyi minsi ntabwo yari agihamagarwa .

Amakuru agera ku Umuryango ni uko umurambo we wajyanywe ku bitaro by’umwami Faisal muri iki gitondo gusuzumwa.

Mutuyimana Evariste asize umwana umwe n’undi wendaga kuvuka,biravugwa ko yazize uburwayi budasobanutse nk’ uko ababanaga nawe babitangaza.


Comments

12 September 2017

Imana imwakire mu bayo kdi umuryango n’inshuti ndetse n’umuryango wa rayons sport muri rusange bakomeze kwihangana