Print

ONU yemeje ibindi bihano kuri Koreya ya Ruguru birimo gufatira imitungo ya Perezida Kim

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 12 September 2017 Yasuwe: 885

Abagize akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Nzeri uyu mwaka, bameje bidasubirwaho ibihano bishya kuri Koreya ya Ruguru byateguwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Koreya ya ruguru yabujijwe gukomeza gukora intwaro za kirimbuzi byageze naho ihagarikirwa kugura umwuka wa gaze hanze y’igihugu.

Ibyo bihano byo ku nshuro ya munani kuri icyo gihugu byashyigikiwe n’Uburusiya hamwe n’Ubushinwa, ibihugu bifitanye imigenderanire ya hafi na Koreya ya ruguru.
Koreya ya ruguru ihanwe kubera kugerageza ibirwanisho bya Nikleyeri byo ku itariki ya 3 z’ukwezi kwa Nzeri uyu mwaka.

Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa hamwe n’Ubutaliyano bivuga ko ibyo bihano bigamije gukumira ntawo birenganya, kandi bituma ONU igumana ubumwe hagati y’ibuhugu bigize ako kanama.

Ibihano bya mbere byateguwe n’Amerika yategekanya kubuza ibihugu gushorera ibitoro na bikeya muri icyo gihugu hamwe na Gaze, kandi abanyekoreya ya ruguru bangana ibihumbi 93 bakora mu bindi bihugu bakirukanwa.

Amerika kandi yari yasabye gufata ubutunzi bwa Perezida Kim Jong-Un, afite mu mahanga hamwe no guhabwa uburenganzira bwo kugenzura ubwato bwacyo buri mu mahanga.

Byabaye ngombwa ko Amerika isubiramo iyo bihano igateguza bimwe bimwe kugira Ubushinwa n’Uburusiya bubishyigikire.

Abagize akanama ka ONU gashinzwe umutakano mu nama kuri Koreya ya Ruguru, New York City, ku wa Nzeri 11, 2017./Photo: Reuters.