Print

Kamonyi: Hagiye kubakwa uruganda rukora ikigage gipfundikiye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 12 September 2017 Yasuwe: 1670

Ahitwa Bishenyi mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Runda mu kwezi gutaha haratangira kubakwa uruganda rwenga ikigage gisembuye n’ ikidasembuye.

Uru ruganda ruje mu mihe abakunzi b’ ikigage bajyaga bakigura bitabateye ishema bitewe n’ uko babaga batizeye isyuku n’ ubuziranenge bwacyo.

Uru ruganda ruzubakwa na Sosiyete y’ishoramari y’Intara y’Amajyepfo igizwe n’abikorera bo muri iyo ntara n’ubuyobozi bw’uturere tw’iyo ntara yitwa SPIC. Ruzuzura rutwaye amafaranga arenga miliyari 1RWf.

Inkuru ya Kigali today ivuga kuri ubu,imashini zizakoreshwa n’ibindi bikoresho bizakenerwa mu gukora no gupfundikira ikigage byageze mu karere.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadee atangaza ko Akarere ka Kamonyi katanze miliyoni 110RWf n’ikibanza ruzubakwamo.

Akomeza avuga bahisemo kubaka uruganda rwenga ikigage mu rwego rwo gushyira ku isoko ikigage gifite isuku, kitameze nk’icyo abaturage bari basanzwe benga.

Yagize ati “(Uruganda) Ruzaba rukora ikigage gipfundikiye kimeze neza. Kizaba kirimo ibice bibiri, igisembuye n’ikidasembuye ku buryo abaturage bashobora kwihitiramo.”

Akomeza avuga ko kwenga icyo kigage bizasaba amasaka angana na 70% n’ibigori bingana na 30%. Ibyo byose bihingwa n’abaturage b’Intara y’Amajyepfo.

Amakuru y’uruganda rwenga ikigage atuma abaturage bagarura icyizere ko bagiye gukomorerwa guhinga amasaka ku bwinshi; nk’uko Tuyishime Gallican abivuga.

Yagize ati “Twizere ko iryo shoramari ryo kwenga ikigage rizazana no gukomorerwa tugahinga amasaka muri iki gishanga. N’ubwo yera atinze ariko ashoboye guhangana n’ikirere kuko adatinya izuba cyane.”

Tuyizere avuga ko hazabaho guteza imbere igihingwa cy’amasaka ku buryo abifuza kuyahinga batagomba kugira impungenge.

Ati “Uruganda iyo ruje, rukenera kubona isoko ry’ibyo rukoresha ku buryo bworoshye. Tuzaganira n’ubuyobozi bw’uruganda uburyo bwo guteza imbere icyo gihingwa kandi tuzi ko ari igihingwa cya gakondo n’ubundi hari abasanzwe bayahinga.”