Print

Uwigishije Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yavuze byinshi ku munyeshuli we wakuranye amatsiko

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 12 September 2017 Yasuwe: 10161

Eng.Habukuri Donat w’abana bane n’umugore umwe akaba umuhanga mu bwubatsi akaba anabifitiye impamyabumenyi y’ikirenga, ni umwe mu barimu baciye imbere ya Minisitiri w’Intebe, Dr.Ngirente Eduard w’imyaka 44 y’amavuko.

Habakuri avuga ko ahagana mu 1994 yakoraga muri CSR yaje gusabwa n’ikigo cya G. S de la Salle giherereye mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaraguru kwigishamo isomo rya Phyisique mu mwaka wa Gatandatu, ngo Minisitiri w’intebe mushya w’u Rwanda yamubonyemo ubushobozi kuva akihagera.


Eng.Habukuri avuga ko yashimye abayobozi batoranyije umunyeshuli we ngo abe Minisitiri w’intebe.

Avuga ko mu 1995 aribwo yagiye gukora muri G.S de la salle aho yasanzemo amashami abiri arimo Mathe-Pysique ndetse na Normale Primaire, ngo yasabye CSR ko yamwemerera akajya akora ako kazi ari nako yigisha atangira umwuga wo kwigisha atyo ‘ ngo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi byari bigoye kubona abarimu bahagije ku kigo’.

Umugore n’abana ba Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Ngirente Edouard.

Uyu mugabo yahamije yamwigije isomo rya Physique mu mwaka wa Gatandatu, ngo yamumenye ndetse amwibuka nk’umunyeshuri wakundaga kwicara inyuma mu ishuli; ubuzima bwe bukubiye mu muhate yagiraga mu ishuli no kwerekana ubumenyi bushya yungutse.

Yakomeje avuga ko yajyaga yibaza impamvu Ngirente yahoraga yicaye inyuma mu ishuli ariko ko yaje kubitegerezaho agasanga byaraterwa n’uko yariwe munyeshuli mukuru bishoboka ko yashakaga guhagararira abandi.

Mu kiganiro na Royal Tv, yabajijwe uko yari azi Ngirente Eduard, Minisitiri mushya w’u Rwanda kuri ubu;

Yagize ati “Nibyo koko naramwigishije yigaga mu ishuli ry’abanyeshuli barenga makumyabili hafi mirongo itatu ari mu mwaka wa gatandatu…Njyewe rero namwigisha isomo rya Physique …Yari umuhanga kandi yari umuntu witonda wabonaga ari mukuru ikintu ntibagirwa n’uko yajyaga yicara inyuma mu ishuli

Ubu ngubu nahoze mbitekereza nibaza icyabiteraga yenda birashoboka ariwe wari ufite ibihango ariwe mukuru mu ishuli agomba kuba yaragirango areberera abandi bana bari bakiri bato imbere ye noneho bakajya bicara baturutse imbere abagufi noneho we akicara inyuma ariko ntabwo yari umuswa peee ahubwo yari umuhanga."


Ngirente yigaga mu ishuli yicara inyuma.

Muri iki kiganiro yahishuye ko atigeze amubona yasubiye inyuma mu masomo ye ngo yaranzwe n’ubuhanga budasanzwe bwagaragajwe n’uruhererakane rwo kwicara ku mwanya wa mbere cyangwa se uwa kabiri mu ishuli.

Yagize ati “ Mu ishuli wasangaga aza imbere mu ishuli muri babiri, batatu, bane ntabwo nigeze mubona aza muri batandatu mu ishuli…Ikindi n’umuntu wakundaga kubaza ibibazo byinshi mu ishuri.”

Yungamo ati “Nk’uko nabibabwiye cyari igihe kigoye cyo kubona ibitabo byo kwigishirizamo ndibuka ko hari nk’amasomo nabigishije nta bitabo hari aho byageraga bikaba ngomba y’uko bakuza ibibazo icyo gihe rimwe na rimwe byabaga bigoye kuko yashoboraga no ku kuba ikibazo ukamubwira uti ‘reka njye gushakisha nzakuzanira igisubizo ejo.”

Yabajijwe uko yuyimva nyuma y’uko umunyeshuri we agizwe Minisitiri w’intebe;

Ati “Ni ikintu gikomeye cyane nkeka ko nubwo abarimu bahora bavuga ko bahembwa amafaranga macye cyangwa se aringaniye ariko burya abarimu bagira uruhare mukuzamura igihugu….uribaza nk’ubwo bari babuze umwali wa Physique kandi bagomba gukora ikizamini cya Leta iyo bakomeza kumubura kubera y’uko abarimu badahri byari gutuma nawe atagira aho yigeze.”

Kuri njyewe icyo nakora nakomeza gushishikariza abarimu bagenzi banjye gukora neza umwuga wabo kuko umwuga wabo ntabwo ari umwuga usuzuguritse kuko umwarimu niwe urerera igihugu, kuva kuri Perezida kugera ku muturage abaminisitir n’abandi twese tuba twaraciye imbere ya mwalimu.”


Dr Ngirente mu Nteko Ishinga Amategeko

Yabajijijwe niba yaratunguwe n’uko yagizwe Minisitiri w’Intebe;

Mu magambo ye yagize ati “ Byabanje kuntungura ariko ntabwo nabitinzeho cyane kuko muzi nk’umuhanga nziko yakoreye MINICOFIN igihe kinini nziko yakoreye Doctorat igihe kinini; namenye ko yakoze muri banki y’isi aba i Washington ahubwo nibajije nti ‘abakoze ubushakashatsi babimenye gute? …Kuko nyekako uriya mwanya bamushyizeho awushoboye kandi azawushobora.

Muramutse muhuye ni ki wamubwira;

Mpuye nawe nabanza kumwifuriza ishya n’ihirwe mu kazi atangiye .Nkamubwira ko tumwishimiye abantu twese twamwigishije ndetse n’abo biganye kuko urumva aduhesheje agaciro kandi nashimira abayobozi b’iki gihugu kuba barabashije gushishoza bakabona abantu bafitiye igihugu akamaro.”


Minisitiri w’Intebe mushya yarahijwe na Perezida Paul Kagame.

Kuwa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2017 ahagana i saa saba n’iminota micye nibwo Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda yasohoye itangazo riramenyesha ko Perezida wa Republika Paul Kagame , ashingiye ku bubasha ahabwa n’itegeko Nshinga, yashyizeho Minisitiri w’intebe mushya witwa Dr. Edouard NGIRENTE.

Perezida Kagame nyuma yo kwakira indahiro ya Minisitiri Dr Edouard yavuze ko amushimira kuba yemeye gukorera igihugu cye kuri uyu mwanya nka Minisitiri w’Intebe ndetse no kuyobora Guverinoma.

Yagize ati " Nabonye umwanya wo kuganira nawe bihagije mbere y’uko ibi byose biba ariko nyuma yo kwemera gukora iyo mirimo, twumvikanye ko iyo mirimo iremereye ariko nta nubwo ikwiriye gukangana, ni imirimo nyine ikorwa n’abantu ntabwo ari ibyadutse bindi bishya ariko nasanze yiteguye abyumva ubwo igisigaye ni ukubishyira mu bikorwa."

Yungamo ati "Iyo mirimo mishya agiyemo yo kuyobora guverinoma tuzayifatanya twese kandi ndizera ko afite imbaraga, ubushake, ubwenge buhagije n’ubumenyi kugira ngo ibimutezweho twese dushobore kubigeraho.Ndamushimiye rero kandi ndizera ko bizagenda neza."
Ibyo wamenya kuri Ngirente;

Yize amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire de La Salle i Byumba (ubu ni mu karere ka Gicumbi); ni inzobere mu bijyanye n’ubukungu bushingiye ku buhinzi, akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD).

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagiye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda aho yakurikiranye ibijyanye n’ubukungu. Ari mu banyeshuli ba mbere bayirangijemo.

Arangije amasomo yakomeje gukora muri ‘agronomie’ mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare aho yanigishaga.

Icyo gihe yari n’umukozi wa Kaminuza mu mushinga wari ushinzwe ibijyanye no kugenzura izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Avuye muri Kaminuza y’u Rwanda yakomereje amasomo mu Bubuligi nk’uko bitangazwa na bamwe mu biganye nawe.

Dr. Ngirente yize icyiciro cya kabiri cya kaminuza ibijyanye n’ubukungu, mu cyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda guhera mu mwaka wa 1996 kugeza mu 2000.

Guhera mu mwaka wa 2005 kugeza mu mwaka wa 2006 nibwo yize icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubukungu naho impamyabushobozi y’ikirenga (PhD ) mu bijyanye n’ubukungu ayikura muri Kaminuza Gatolika ya Louvin mu Bubiligi, mu mwaka wa 2010.

Uyu mugabo yakoraga muri Banki y’isi nk’umujyanama mukuru w’umuyobozi mukuru (Executive Director) wa Banki y’isi uhagarariye igice kitwa Africa Group 1 Constituency muri Banki y’isi, igice kigizwe n’ibihugu 22 birimo n’u Rwanda.

Muri werurwe 2011, inama y’abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, imwemerera guhagarika akazi mu gihe kitazwi. Icyo gihe yakoraga muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi y’u Rwanda ari umujyanama mu by‟ubukungu muri MINECOFIN

Dr. Edouard asimbuye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi wari kuri uyu mwanya kuva tariki 24 Nyakanga 2014.

Minisitiri w’Intebe agenerwa umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye n’ibihumbi magana atatu na mirongo ine na bitandatu n’ijana na mirongo itanu n’atandatu (4.346.156 Frw) buri kwezi.

Uretse umushahara, agenerwa kandi ibi bikurikira:

Inzu yo kubamo ifite ibyangombwa;

Imodoka imwe (1) y’akazi buri gihe n’ibikenewe byose mu kuyifata neza byishyurwa na Leta;

Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atandatu (600.000 Frw) buri kwezi anyuzwa kuri konti y’urwego bireba;

Uburyo bw’itumanaho rigezweho mu biro no mu rugo, rigizwe na telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, fagisi, interineti igendanwa n’itagendanwa, telefoni ikorana na satelite ndetse na anteni parabolike, byose bikishyurwa na Leta;

Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rugo angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atandatu (600.000 Frw) buri kwezi;

Amazi n’amashanyarazi byose byishyurwa na Leta;
Uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo n’ahandi hose bibaye ngombwa;


Comments

sano 13 September 2017

Uyu Mwalimu ndabona ali ugushaka kwigaragaza nkaho aliwe wamwigishije wenyine,nkaho ubumenyi afite aliwe wabumuhaye,ntakiyemere rwose siwe wamwigishije wenyine.