Print

Afurika yari kuyoborwa na Paul Kagame iyo iba ari igihugu

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 12 September 2017 Yasuwe: 1474

Ubushakashatsi bumaze iminsi bukorwa bwegeze ku musozo, aho bagaragaje ko Afurika yayoborwa na Paul Kagame iramutse ari igihugu nk’ibindi atari umugabane nk’uko bisanzwe.

Nyuma ya Sankara, Mandela, Lumumba n’abandi, abaperezida bo ku mugabane w’Afurika babonye undi muyobozi ushobora gufatwa nk’intwari ku mugabane w’Afurika, Paul Kagame.

Ikinyamakuru Metrodakar cyandikirwa mu gihugu cya Senegal cyanditse ko hari ikusanyabitekerezo risa n’amatora atimbitse (Sondage) ryakorewe kuri murandasi, interineti ku rubuga rwa Deutsche Welle mu Budage, aho abayobozi batandukanye basubizaga ikibazo kigira kiti « Iyo Afurika ijya kuba igihugu, ni inde wari kuyiyobora ? »

Abayobozi batandukanye n’abanyacyubahiro hafi ya bose bahurije ku kuba Perezida Kagame ariwe wayobora Afurika iramutse ari igihugu.

Ibi byanashimangiwe n’abantu bagera kuri 90% batoye bavuga ko Kagame ariwe ubikwiye.

Abatoye kuri uyu mwanya’ Kagame bavuga bashingiye ku kuba ari we muperezida wenyine udafitanye ibibazo n’abatavuga rumwe na we ahanini bishingiye ku ikoreshwa ry’umutungo w’igihugu, ibibazo bya ruswa n’ibindi.

Banongeyeho ko perezida kagame ari umwe mu baperezida babashije kuzamura ubukungu bw’igihugu mu buryo bugaragarira buri wese kandi mu gihe gito.

Undi muperezida abantu bahaga amahirwe yo kuba yakwegukana uyu mwanya, ni Macky Sall wa Senegal ariko we akaba atagize n’amajwi 2 muri aya matora yo kureba mu ntekerezo z’abantu.