Print

Kigali: Umusore yibye inkoko ahungira mu rusengero

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 12 September 2017 Yasuwe: 2105

Mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge umusore w’ imyaka 17 yibye inkoko y’ uwitwa Rugaruka Vincent abonye ko amwirukankanye ahungira mu rusengero rwitwa ’Seira Community Church’.

Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nzeli 2017 nibwo uyu musore utatangajwe amazina yafashwe acigatiye inkokokazi yari amaze kwiba ahita abonye abuze aho ahungira yirukira mu rusengero.

Uyu musore akimara guhungira mu rusengero Rugaruka wari wibwe inkoko yamusanze mu rusengero amusohoramo, atangira kumukubita amubaza impamvu ahora amwiba inkoko.

Rugaruka yatangarije Igihe dukesha iyi nkuru ko abaturiye ikiraro gitandukanya Gitega na Kimisagara cyane cyane abo hafi ya Ruhurura ya Mpazi bugarijwe n’abajura kuko hari n’ababategera mu nzira bakabambura.

Yagize ati “ Yuriye urugo yiba inkoko imwe ariko kuko umugore wanjye yari yamubonye yahise amufata arampamagara ndaza noneho ntangiye kumubaza aranyishikuza yirukira muri ruriya rugo rurimo urusengero mpita nanjye mpamusanga."

Yakomeje avuga ko inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zo muri aka gace zikwiye kongera imbaraga mu kurwanya abajura.

Yagize ati “ Nibongere irondo kuko hano hasigaye hari n’abajura bitwaza inzembe bagategera abantu mu nzira bakabambura ibyabo.”
Uyu musore akimara gufatanwa inkoko yari amaze kwiba, yahise ayisubiza nyirayo kubera gutinya inkoni yarimo kumukubita ahita akizwa n’amaguru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Ruzima Serge, we ahakana iby’ubujura muri aka gace akavuga ko bwabaye amateka.

Yagize ati “ Twebwe nta bajura bakigaragara mu gace kacu kubera ko dufite irondo ry’amanywa n’irya nijoro ahubwo ikibazo tugira n’uko abajura bose baturuka mu Gitega kuko hari n’abo tujya gufata bakahahungira.”