Print

Amafaranga ari mu kigega Agaciro Development Fund agiye kujya agurizwa urubyiruko

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 13 September 2017 Yasuwe: 971

Birashoboka ko mu minsi iri imbere amafaranga ari mu kigega agaciro Development Fund azajya agurizwa amatsinda y’abantu biganjemo urubyiruko igihe baba bakoze imishinga ibyara inyungu.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu mishinga yo mu gihe kiri imbere yo kubyaza inyungu amafaranga ashyirwa mu kigega agaciro Development FUND kuri ubu amaze kwikuba inshuro zirenga ebyiri mu myaka itanu.

Hari mu mwaka wa 2012 ubwo ikigega Agaciro Development Fund cyatangizwaga ku mugaragaro,gitangirana akayabo ka miliyari 18.5 z’amafaranga y’u Rwanda .

Kuri ubu aya mafaranga amaze kwikuba inshuro zirenga ebyiri mu myaka 5 gusa.
Charles MUGABE ashinzwe ishoramari mu kigega Agaciro Development Fund,yemeza ko ubwitabire bwo gutanga amafaranga muri iki kigega bushimishije.

Abayobora ikigega Agaciro Delevopment Fund bavuga ko amafaranga ari muri iki kigega yatangiye kubyazwa inyungu,dore ko ngo amaze kunguka agera kuri miliyari 7.

Hirya y’iyi mishinga ishorwamo amafaranga ari mu kigega Agaciro Development Fund , hashobora kwiyongeraho indi myinshi irimo n’iyegeye abaturage.
Urugero rutangwa aha n’amafaranga yahabwa urubyiruko igihe rwakoze imishinga inononsoye.

Abantu baracyahamagarirwa gutanga amafaranga mu kigega Agaciro Delevopment Fund, by’umwihariko muri iyi minsi harimo gukinwa shampiyona y’umupira w’amaguru ihuza amakipe y’ibigugu 4 hano mu Rwanda, amafaranga yinjira ku kibuga akazashyirwa mu yandi ari mu kigega Agaciro Development Fund.

Inkuru ya Royal Tv