Print

Abantu 3 bishwe n’umwiyahuzi i Kabul

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 13 September 2017 Yasuwe: 170

Polisi mu gihugu cya Afghanistani iratangaza ko igitero cy’umwiyahuzi ku marembo y’ikibuga cya Cricket cyahitanye abantu batatu gikomeretsa abandi batanu mu murwa mukuru Kabul.

Umuvugizi wa polisi yabwiye Ijwi ry’Amerika ko abashinzwe umutekano bari mu bakozweho n’icyo gitero.

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket muri Afghanistan bavuze ko nta mukinyi wagize icyo aba imbere mu kibuga.

Icyo gitero cyahagaritse gato umukino ariko uzagusubukurwa nyuma. Kugeza ubu nta muntu cyangwa umutwe urigamba icyo gitero.

Irushanwa ry’ibyumweru bibiri rya Cricket ryatangijwe kuwa mbere mu kibuga cy’I Kabul mu gihe hakomeje ibitero byibasiye umujyi bigabwa n’itangondwa z’abatalibani n’indi mitwe y’iterabwoba.


Ijwi ry’Amerika