Print

Gicumbi: Polisi yafashe imodoka ipakiye litiro 495 za Kanyanga

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 13 September 2017 Yasuwe: 240

Ku itariki 12 z’uku kwezi Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi yafashe imodoka ifite nimero ziyiranga UAK 785 B ipakiye litiro 495 za Kanyanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yasobanuye uko izi nzoga zafashwe agira ati,"Polisi yamenye ko imodoka ebyiri ( iyi n’indi yayigendaga imbere) zirimo kwerekeza mu Rukomo ziturutse mu cyerekezo cya Gatuna; kandi ko zipakiye Kanyanga, izitegera mu kagari ka Rwankonjo, mu murenge wa Cyumba."

Yakomeje agira ati,"Iy’imbere igihinguka Polisi yarayihagaritse; uwari uyitwaye yanga kuyihagarika. Polisi yarashe mu kirere kugira ngo irebe ko yayihagarika ariko aranga arakomeza. Iya kabiri yahise ikurikiraho.Shoferi wayo na we yanze guhagarara ubwo Polisi yamuhagarikaga. Byabaye ngombwa ko Polisi irasa amapine yayo kugira ngo na yo idacika nk’uko byagenze ku yari iyiri imbere. Uwari uyitwaye yahise ayihagarika, ayabangira ingata; hanyuma Polisi iyisatse iyisangamo izo nzoga ."

IP Gasasira yavuze ko iyo modoka n’izo nzoga biri kuri Posite ya Polisi ya Gatuna mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe iyo modoka yindi yacitse ndetse n’abafite uruhare mu iyinjizwa ry’icyo Kiyobyabwenge mu gihugu .

Yagize ati,"Ntiduhwema gukangurira abantu kwirinda kwishora mu biyobyabwenge tubabwira ingaruka zabyo ariko haracyari ababikora. Tuzakomeza kwigisha Umuryango nyarwanda kubyirinda tunafate abakomeza kubyinjiza mu gihugu, kubicuruza no kubikoresha."

Yongeyeho agira ati,"Umuntu uhamwe n’ibyaha byo kubyishoramo arafungwa akanacibwa ihazabu. Ikindi ni uko ibiyobyabwenge bikenesha ababyishoramo kubera ko iyo bifashwe birangizwa. Ababinywa bibwira ko bituma umuntu yibagirwa ibabazo asanganywe baribeshya. Aho kubibibagiza bibongerera ibindi. Ababicuruza baragirwa inama yo kubireka bagakora ibindi byemewe n’amategeko."

IP Gasasira yavuze ko gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, gufata ku ngufu , ihohotera rishingiye ku gitsina, n’ibindi byaha bifitanye isano na byo bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge; bityo asaba buri wese kuba umufatanyabikorwa mu gukumira iyinjizwa ryabyo mu gihugu atungira agatoki Polisi ababikora.

Yashimye abatanze amakuru yatumye izo litiro 495 za Kanyanga zifatwa; anaboneraho gusaba abatuye iyi Ntara kwirinda ibyaha aho biva bikagera no gufatanya kubirwanya batanga amakuru ku gihe atuma bikumirwa no gufata ababikoze.

Yibukije ko gukora, guhindura, kwinjiza, kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.