Print

Inzego z’iperereza za gisirikare mu karere ka EAC ziteraniye i Rubavu

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 13 September 2017 Yasuwe: 406

Abayobozi bakuriye iperereza rya Gisirikare mu bihugu bigize umuryango wa Afrika y’iburasirazuba bari kuganira uburyo barushaho gukomeza ubufatanye mu kubumbatira umutekano n’ubusugire bw’ibihugu 6 biwugize. Ni mu nama yabahurije mu karere ka Rubavu igamije gukumira cyane cyane imitwe yitwaza intwaro nka FDLR, Al-Shabaab n’indi ihungabanya umudendezo w’abaturage.

Abayobozi b’inzego z’iperereza rya gisirikare zo mu bihugu bigize Umuryango w’Africa y’Iburasirazuba bari kuganira ku bufatanye mu kubumbatira umutekano n’ubusugire bw’ibihugu 6 biwugize.

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka Maj Gen. Jacques Musemakweli yavuze ko umutekano ari inkingi ikomeye kuko aho utari nta mahoro nta n’iterambere byagerwaho, abasaba ubufatanye mu gukumira no kurwanya icyawuhungabanya. Yagize ati, "...akarere gakomeje kubangamirwa n’ibikorwa by’iterabwoba nka Al-shabaab n’indi mitwe yitwaje intwaro nka Fdlr, ADF/NALU ndetse n’indi. Muri iyi nama ni byiza ko mu biganiraho mu gafata ingamba zo kurwanya iyi mitwe ikomeje guhungabanya ubuzima bw’abaturage."

Sudani y’Epfo yitabiriye bwa mbere iyi nama, ngo isanga aya ari amahirwe itakwitesha mu gusangira n’abandi ubunararibonye mu kubungabunga umutekano w’abaturage.

Iyi nama y’abashinzwe iperereza rya gisirikare izamara iminsi 3 iteraniye mu karere ka Rubavu, iy’ubushize yabereye muri Zanzibar.

RBA