Print

Umugore yatsinze amatora ya perezida wa Singapore nta tora ribaye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 13 September 2017 Yasuwe: 2884

Abashinzwe gutegura amatora mu gihugu cya Singapore kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nzeli, batangaje ko umugore witwa Halimah Yacob yatsinze amatora ya Perezida wa Singapore nyamara nta matora yakozwe.

Ni ku nshuro ya mbere mu mateka Singapore igiye kuyoborwa n’ umugore. Ibinyamakuru birimo RFI, Afrikmag n’ ibindi byatangaje ko abari bahanganye n’ uyu mugore ku mwanya w’ umukuru wa Singapore batashoboye kuzuza ibisabwa umukandida ku mwanya w’ umukuru w’ igihugu. Ibi ngo nibyo byatumye abashinzwe gutegura amatora batangaza ko uyu mugore yatsinze amatora kuko ntawe bari bahanganye.

Halimah Yacob yigeze kuba Perezidante w’ inteko ishinga amategeko ahangariye abayisilamu.

Mu yindi mirimo uyu mugore yakoze harimo kuba yarabaye Minisitiri w’ umuryango, ndetse yanabaye Minisitiri w’ urubyiruko na siporo.

Hari abanenze kuba abashinzwe gutegura amatora muri iki gihugu batangaje ko Halimah yatsinze amatora kandi nta matora yabaye.

Uwitwa Pat Eng yagize ati “Yatowe nta matora, Mbega byendagusetsa!”

Halimah nyuma yo gutangazwa nka Perezida w’ iki gihugu yavuze ko ari perezida wa bose kandi ko azaharira ko Abanyasingapore bunga ubumwe.

Yagize ati “Ndi perezida wa bose, nibwo nta matora yabaye icyo nshyize imbere ni kimwe ni uko abanyagihugu bunga ubumwe”.