Print

Cambodge irashinja Amerika gushaka guhirika ubutegetsi bwayo

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 14 September 2017 Yasuwe: 376

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu gihugu cya Cambodge yamaganye amagambo aherutse kuvugwa na Minisitiri w’Intebe Hun Sen ashinja Amerika gushaka guhirika ubutegetsi buriho muri icyo gihugu.

Ambasaderi William Heidt yavuze ko ibyavuzwe na ministiri w’intebe ari ibinyoma bigamije kuyobya kandi bidafite ishingiro.

Sen yashinje Amerika gushaka guhirika ubutegetsi bwe ubwo leta yari imaze guta muri yombi Kem Sokha utavuga rumwe na leta imushinja kugambanira igihugu no gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi abifashijwemo na Amerika.

Hun Sen wigeze kuba umuyobozi ukomeye mu butegetsi bw’aba Khmer Rouge amaze imyaka irenga 30 ategeka Cambodge. Muri iyi minsi hitegurwa amatora azaba umwaka utaha, Sen akomeje kwibasira abatavuga rumwe na leta n’itangazamakuru.

Mu cyumweru gishize leta yafunze ikinyamakuru The Cambodian Daily cyandikwa mu cyongereza. Amaradiyo menshi akunze kumvikanaho abatavugarumwe na leta, arimo n’Ijwi ry’Amerika yamaze gufungwa n’ubutegetsi.

Ubuyobozi bw’Ijwi ry’Amerika bwatangaje ko bubaye buhagaritse ibikorwa byabwo mu murwa mukuru Phnom Penh nyuma y’iterabwoba abakozi baryo baterwaga na guverinoma.

John Lansing ukuriye ikigo cya Leta zunze ubumwe z’Amerika gishinzwe ubuyobozi bw’Ijwi ry’Amerika yamaganye iyo myitwarire ya guverinoma ya Cambodge abasaba kureka itangazamakuru rigakora mu bwisanzure nta nkomyi.

Minisitiri wa mbere wa Cambodge Hun Sen.

Ijwi ry’Amerika