Print

Nigeria: Abahungu barahiriye kwigira, gusa no kwambara nk’abakobwa-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 14 September 2017 Yasuwe: 2221

Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y’abasore n’abahungu badukanye imico yo kwigira nka bashiki babo, ngo baraharamira uburenganzira bw’abo bambuwe burimo ko imyenda yabo yatwaye n’abashiki babo.

Nasty Boy yandikirwa muri Nigeria yashyize hanze amafoto y’abahungu batandukanye bikwije imyenda y’ababobwa; bisize ibirungo bishoboka, barimbye uko bikwiye ari nako batambuka nka banyampinga.

Iki kinyamakuru kivuga ko uburinganire bukwiye kwizihizwa ku mpande zombi ngo ‘niba abakobwa bambara imyenda y’abagabo kuki abahungu cyangwa se abasore bo batakwamaba ijipo cyangwa se ngo bishyireho imisatsi nk’iyabo.’

Ni mu gihe BBC yanditse ko umwe mu banyamakuru b’icyo kinyamakuru cyo muri Nigeria yagize ati “Mu gihe abagore bambara amapantaro, kuki abagabo batakwambara amajipo n’amakanzu?”

Umwe muri aba basore witwa Richard yagize ati “Maze gutukwa n’abantu benshi kuva batangira kumbona nambaye agapantalo kamfashe kandi mbanumva rwose nizihiwe.”

Bamwe mu bakobwa baganiriye n’iki kinyamakuru bavuga ko batunguwe no kubona basaza babo bambaye imyenda nk’iyabo.

Abakobwa bavuga ko bidasanzwe ndetse ko ari ubwa mbere babonye abahungu bikora ibintu nka biriya bashaka kugira imyitwarire nk’iya bashiki babo.

Muri Nigeria, ibikorwa by’ubutinganyi bihanishwa igifungo cy’imyaka irenga 14, ngo n’ubwo bakora ibi ntibagamije ubutiganyi nk’uko bivugwa.

REBA AMAFOTO: