Print

Ibigo by’imari iciriritse, Microfinance, byahombye amafaranga asaga Miliyari 3

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 14 September 2017 Yasuwe: 388

Raporo ya Banki nkuru y’ u Rwanda BNR igaragaza uko urwego rw’imari ruhagaze mu mezi 6 ya mbere y’uyu mwaka wa 2017, iragaragaza ko ibigo by’imari byo kubitsa no kuguriza, microfinance, muri rusange byaguye mu gihombo cya miliyoni 118, gusa hari igice kimwe cyahombye asaga miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Imitungo y’ibigo by’imari iri kuri miliyari 247.7 avuye kuri miliyari 230.3, yazamutseho 7.6%.

BNR ikagaragaza ko iri zamuka riri ku muvuduko muto ugereranyije n’umwaka wabanje, aho ryari riri kuri 22.8%.

BNR ivuga ko habayeho no kugenda gake mu gutanga inguzanyo muri rusange mu bigo by’ imari bitewe ahanini na gahunda yo kwitonda mu gutanga inguzanyo ibi bigo byihaye, kubera ibibazo by’inguzanyo zitishyurwa neza zirimo kwiyongera.

RBA