Print

Mugabe yanze ko umuhanzikazi udakozwa kwambara ikariso ataramira mu gihugu cye-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 14 September 2017 Yasuwe: 9592

Perezida w’Igihugu cya Zimbabwe, Robert Mugabe, yahakanye yivuye inyuma ko adashaka kubona ukundi umuhanzikazi wavuzweho kwiyambika ubusa ataramira mu gihugu cye ayoboye kuva cyabona ubwigenge.

Mu bisobanuro Mugabe atanga, avuga ko uyu mugore ukomoka mu Afurika y’Epfo akunda kwitabira inama atambaye ikariso, bishoboka ko no muri Zimbabwe ashobora kuhakorera igitaramo akajya ku rubyiniro atambaye akenda k’imbere.

Uyu muririmbyi uzwi ku mazina ya Zodwa Wabantu yari yaje gususurutsa imbaga yari yitabiriye inama Perezida Mugabe yararimo.Mu mbwirwaruhamwe y’abantu 10 000 ,Mugabe yafashe icyemezo cyo kumuhagarika mu nama yaberaga ahitwa Bindura.

Yagize ati “Mumbarire kuba mbabaje abagabo benshi mbere yo gusaba Zorwa kutajaya yitabira inama atambaye ikariso.”

Yakomeje agira ati “Uza utahishe ubwambure bwawe ushaka iki? Ushaka ko abagabo ngo bakurebe? Bene nkamwe ntitubashaka.”

Ikinyamakuru Time News cyanditse ko Zodawa yari yaburiwe mbere y’amasaha abiri ngo yitabire International Carnival aho yagombaga kuririmba ariko avunira ibiti mu matwi.

REBA AMAFOTO:



Umuhanzikazi Zodwa Wabantu amazina ye nyakuri ni Zodwa Rebecca Libram, akomoka muri Afurika y’Epfo



Uyu mukobwa yamenyekanye cyane kubera kujya imbere y’abantu yambaye utwenda duhenuye



Comments

da carter 14 September 2017

She must be severely fucked 2 death as a punishment