Print

Umuyobozi wa WASAC yashyizeho itegeko ribuza umufatabuguzi guha amafr umukozi wayo

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 14 September 2017 Yasuwe: 2053

Kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Nzeri uyu mwaka, Aimé Muzora , umuyobozi mushya w’ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura WASAC yashyize hanze itangazo avuga ko nta mukozi wa WASAC uzongera guhabwa amafaranga n’umufatabuguzi.

Ibi bias nibishimangira ko ubuyobozi bwa WASAC bwagiye bumva kenshi ko hari abakozi abasaba amafaranga abafatabuguzi kugirango bagire service babaha.

Ubuyobozi bwa WASAC bwamenyesheje ko nta mukozi wayo ugomba guhabwa amafranga n’umukiliya muri servisi zo; gukorerwa inyigo y’amazi, guhabwa amazi bwa mbere ku muyoboro wa WASAC, gusubirizwamo servisi mu gihe yahagaritswe cyangwa amafranga y’urugendo.

Hari bamwe mu baturage bagiye bavuga ko batanga amafaranga arenze kuyo basabwa biturutse ku bakozi kenshi basaba ko bategerwa kugirango bageyo.

WASAC yanatanze imiyoboro ya telephone yakwifashishwa n’umuturage abamenyesha ko hari umukozi umwatse amafaranga y’umurengera.

ITANGAZO


Comments

gakuba 14 September 2017

icyo bakubwira nuko nta comteur, nta cash power zihari, wibaza impamvu babivuga kandi ali ikigo cyubucuruzi nicyo gukurura ruswa navuge uwo bavibwiye, icyo agomba gukora naho ubundi nihahandi nubundi subuyobobozi bubatuma