Print

HEC irashinja UR gukora amavugurura mu bwiru, ngo bafunze Koleji na Minisitiri atabizi

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 14 September 2017 Yasuwe: 2940

HEC yasabye Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwatangaje amavugururwa ya zimwe muri Koleji kwitondera uyu mwanzuro cyane ko batigeze bamenyesha uyu mwanzuro Minisitiri.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo muri UR hakozwe amavugurura hagamijwe impinduka aho zimwe muri Koleji z’iyi Kaminuza zahujwe ndetse izindi zigafungwa burundu.

HEC ivuga ko UR ikwiye kwitondera ibivugwa mu itegeko N°01/2017 ryo ku wa 31/01/2017 rigena imiterere, imitunganyirize n’imikorere by’amashuri makuru cyane cyane mu ngingo ya 20.

Amashami 4 byavugwaga ko yafuzwe burundu arimo irya Byumba, Kabgayi, Kibungo na Nyamishaha yose yigishaga ibijyanye n’ubuvuzi.

Akurikije ibivugwa muri iyi ngingo, Dr Emmanuel Muvunyi, Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru, HEC, yavuze ko biragaragara ko nta mpinduka zishobora kubaho mu ishuri rikuru hatabayeho ko bisohoka mu iteka rya minisitiri.

Iyo ngingo igira iti “Gufungura, gufunga cyangwa kwimurira ahandi Koleji, ishuri, ishami cyangwa ikigo cy’ubushakashatsi bishamikiye ku ishuri rikuru rya Leta, irihuriweho na Leta n’abikorera ku bw’amasezerano cyangwa iryigenga byemezwa na Minisitiri."

Kaminuza y’u Rwanda ikomeje gukora amavugurura muri Kamena uyu mwaka, The New Times yanditse ko hagiye gukorwa amavugurura azahuza amashuri abiri ya Koleji y’Uburezi; iya Remera ikavanwa mu Mujyi wa Kigali ikimurirwa i Rukara mu Ntara y’Iburasirazuba.

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda Wungirije Ushinzwe Iterambere, Dr Charles Muligande/PHOTO:TNT

Ngo Koleji y’Ubugeni n’Ubumenyi rusange (CASS) yari isanzwe ifite icyicaro mu Karere ka Huye izajyanwa i Gikondo ivangwe na Koleji y’Icungamutungo n’Amabanki (CBE).

Icyo gihe Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda Wungirije Ushinzwe Iterambere, Dr Charles Muligande, yavuze ko ayo mavugurura agamije kongera ireme ry’uburezi no gukora ku buryo kaminuza iyoborwa neza.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru kandi, Umuyobozi Wungirije muri iyi Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi, yabwiye iki kinyamakuru ko hagiye gukora amavugurura muri UR harimo gufunga Koleji bityo ko azahurizwa ahurizwa hamwe n’andi mashuli agahagarikwa agamije kugabanya igiciro cy’amafaranga ya Leta yajyaga muri iyi Kaminuza no gukarishya ireme ry’uburezi n’ubumenyi.

Umuyobozi Wungirije muri iyi Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi, Prof Nelson Ijumba /Photo:TNT