Print

Tunisia: Batoye itegeko ryemerera umukobwa gushaka umugabo utari umuyisilamu

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 14 September 2017 Yasuwe: 1715

Tariki 14 Nzeli 2017, wahindutse umunsi utazibagirana ku bagore n’ abakobwa bo mu gihugu cya Tunisia kuko basubijwe uburenganzira bwo gushakana n’ umusore cyangwa umugabo utari umuyisilamu.

Hari hashize imyaka 44, nta mukobwa cyangwa umugore wo muri Tunisia wemerewe gusezerana mu mategeko n’ umugabo wo mu rindi dini ritari isilamu.

Umugabo w’ Umunyamahanga wifuzaga kurongora umunyatuniziyakazi nawe byamusabaga kuba ari umuyisilamu cyangwa kwemera kuba umuyisilamu.

Perezidante w’ ishyirahamwe ry’ Abanyatuniziyakazi baharanira demukarasi, Monia Ben Jémia, yishimiye kuba umunyatuniziyakazi agiye kujya ahitamo umugabo we adahuye n’ imbogamizi y’ idini. Yagize “Ni insinzi”

Iri tegeko ritowe nyuma y’ iminsi mike Minisitiri w’ ubutabera muri Tuniziya yandikiye inzego n’ ibigo bya Leta asaba ko inyandiko zibuza umunyatuniziyakazi gushakana n’ umugabo cyangwa umusore wo mu rindi dini ziteshwa agaciro.