Print

Gatabazi yahawe ububasha n’uwo asimbuye asabwa gukorana neza na bose [AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 14 September 2017 Yasuwe: 2494

Kuri uyu wa 14 Nzeli, I Musanze ku kicaro cy’intara y’Amajyaruguru habereye umuhango w’ihererekanya bubasha ku muyobozi w’intara(Guverineri) mushya Gatabazi Jean Marie Vianney wari usanzwe ari umudepite mu myaka 13 ishize; n’ucyuye igihe kuri uwo mwanya ari we Musabyimana Jean Claude agizwe umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba.

Musabyimana Jean Claude wari umaze amezi 11 ari umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru yasabye abaturage gushyigikira umuyobozi mushya babonye nk’uko babimugenjereje, anaboneraho guha imikoro umusimbuye gukomereza aho yari agejeje mu iterambere ry’intara ndetse no kwita ku mibereho y’abaturage by’umwihariko abo muri iyi ntara.

Yagize ati “Muzamushyigikire, mukorane neza nk’uko twakoranye kugira ngo mugere ku ntego zanyu z’iterambere, gusa muri iyi ntara hari ibyo ugomba(Guverineri mushya) kwitaho; nko gushyiraho ingamba zo kurwanya amakimbirane mu ngo, gukomeza gahunda twari twatangiye yo kubyaza amakoro umusaruro mu ruganda twifuzaga rukora Sima, kwihutisha iyubakwa ry’udukiriro twa Musanze na Rulindo, gukemura ikibazo cy’amazi mu ntara hose, kubonera umusaruro amata yo muri Gicumbi, kuvana mu bwigunge akarere ka Gakenke, kuzamura imijyi y’uturere no gutera imbere mu isuku y’intara”

Musabyimana yakomeje avuga ko kwita ku buhinzi muri iyi ntara ari inking y’iterambere ryayo, anongeraho ko aho azajya hose ari umuvugizi w’intara y’Amajyarufuru kandi ko azanahora amaboko yayo, bityo ngo umusanzu we mu kuyiteza imbere ntaho ugiye, n’ubwo yahinduriwe inshingano.

Umuseke dukesha iyi nkuru watangaje ko Gatabazi Jean Marie Vianney, guverineri mushya w’intara y’amajyaruguru yabanje gushimira icyizere yagiriwe na nyakubahwa Perezida wa Repubulika, avuga ko icyo cyizere ari cyo kizamufasha mu gusoza inshingano yahawe, anizera ubufatanye ku bo bagiye gukorana cyane cyane ko ngo azajya ajya hasi akegera abaturage n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze.

Ati “Nje muri iyi ntara nje gufatanya mwese mu iterambere ry’igihugu, yaba abihaye Imana, abikorera, imiryango itari iya leta, n’abandi,..nkurikije ubunararibonye mfite n’ubuzima naciyemo tta rwitwazo na rumwe nzagira rwo kuvuga ko ntazi ibyo ngomba gukora, byose ndabizi,.. icyo dushaka ni umuturage uteye imbere, ubayeho neza, utekanye, wikorera akanakorera igihugu. Na mwe ba meya ndaje ngo dukorane mu ntumbero muganamo, ikosa nagira ni ugukora; ni mwumva ari ikosa ubwo muzabimbwire, ikindi niyiziho ni ukutarambirwa, ni ugufata umwanya wanjye nkawugenera igihugu, ndifuza ko twese uko dushoboye tuzafatanya gushyira mu bikorwa ibigize umurongo ngenderwaho w’iki gihugu muri iyi myaka 7 iri imbere”

Yakomeje avuga ko yiteguye cyane gufatanya n’urubyiruko zo mbaraga igihugu gifite, no kubaka ubushobozi bwa buri muturarwanda. Ati “Iyo mishinga yose tuzayikomeza, ariko burya iyo ugiye mu nshingano nshya unashaka n’ibindi byakwiyongeraho, nk’iterambere, ishoramari, guharanira kugira abantu bumva ko bagomba kubaka igihugu nta makimbirane, nta biyobyabwenge, nta n’ibibazo by’umutekano muke; kugira ngo twubake igihugu kirambye ni uko twagira umuryango muzima, muzambona gake mu biro; igihe kinini nzajya mba nagiye hasi negereye abaturage”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yashimye imirimo myinshi yakozwe na Musabyimana mu gihe yari umuyobozi w’iyi ntara, anamusaba gukorana ubushishozi mu nshingano yahawe zo kwita ku mashyamba n’ubutaka mu gihugu hose, naho Gatabazi we ngo agomba kumenya neza ko agiye aho agomba gushyira mu bikorwa gahunda za leta.

Ati “Haribyinshi wakoze muri iyi ntara, hari n’ibimenyetso byiza usize, nko guhindurira isura mu iterambere; uruhare rwawe mu gufasha abikorera bubaka isoko, mu mirimo wari ufite wakoraga ureba intara, ubu rero wagiye mu nshingano z’igihugu cyose. Amazi aturuka mu birunga, ntabwo ari amwe ya WASAC tuzi yo mu ngo, twe turagusaba nkawe uzi uburemere bw’ikibazo kubibonera igisubizo kirambye, kuko ayo mazi yica gahunda z’abaturage. Uzagire akazi keza, ariko icyo gisubizo cyo kirakenewe.

Yugamo ati: “Watubwiye ko umaze imyaka 13 uri mu Inteko ishinga amategeko, mu nshingano nshyashya wabonye zitandukanye n’izo umazemo icyo gihe; ubu byahinduye isura, ugiye mu bashyira mu bikorwa. Icyingenzi ariko ni ukureba mu cyerekezo 2020; imyaka 3 isigaye ni ibihe byakozwe ni ibihe bitarakorwa ese ni izihe mbaraga zashyirwamo ngo byihutishwe? Kugira ngo tuzatangire neza icyerekezo 2050 uhereye ku byakozwe mu cyerekezo 2020 by’umwihariko muri iyi ntara”

Minisitiri Kaboneka yabwiye Gatabazi ko hari amahirwe menshi muri iyi ntara agiye kuyobora; nk’imvura itajya ibura, hari ubutaka bwera byongeye ni ikigega cy’igihugu, no kuba iri ku isonga mu bukererugendo. Anamusaba kujya hasi mu baturage, gushyira imbaraga mu iterambere afatanyije n’inzego zose; kugira ngo umutuoage abone ibyo akeneye, yisanzure mu buyobozi, ndetse anagire uruhare mu bimukorerwa.

Ati “Mu miyoborere iyi ntara iri ku isonga, uko buri muyobozi uri hasi yawe azakora bizaterwa nuko uba umuyoboye. Uzakorane n’abantu b’ingeri zose nk’abagore, urubyiruko ariko cyane abakene kugira ngo muzamure abari mu mibereho mibi, mubafashe kujya mu myiza mu kubaka igihugu kibereye muri munyarwanda. Nta muturage uzabura ibyo akwiriye, nta kurenganywa, nta no guhutazwa, kandi bagomba kwisanzura, umugore ntakubitwe, no kurwanya amakimbirane yo mu ngo”

Yakomeje asaba guverineri mushya kujya yegera inzego zo hasi akaziha umwanya munini; kuko ngo ahenshi hakigaragaramo intege nke, azafashe mu gukosora amakosa ya bamwe, ariko ngo abo bizanga bajye babafatira imyanzuro itarimo kujenjeka.

Ku bijyanye n’umutekano Minisitiri Kaboneka yasabye guca burundu ibiyobyabwenge muri iyi ntara; by’umwihariko guca burundu abitwa Abarembetsi ( Abarembetsi; ni abantu binjiza Kanyanga mu Rwanda bayikuye muri Uganda, bakunze kuba mu turere twa Burera na Gicumbi turi ku mupaka w’icyo gihugu) kurwanya abigize ibihazi, ngo n’ababyigize bakanga kubivamo bajye bahanwa by’intangarugero ku bw’inyungu z’igihugu muri rusange.


Comments

uwamahor0 14 September 2017

ikaze Gouverneri Wenda wowe urashyira imbaraga mu kutwishyuriza imitungo yacu yangijwe muri jenoside dore ko twaheze mu gihitahiro