Print

Ikipe ya Rayon Sports ishobora kugarura Ndayisenga Fuadi

Yanditwe na: 15 September 2017 Yasuwe: 2283

Ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro byimbitse n’uwahoze ari kapiteni wayo Ndayisenga Fuadi aho biteguye kumugarura akabafasha mu mwaka w’imikino utaha cyane ko ari mu Rwanda ndetse yamaze kugera ku Mumena aho iyi kipe iri gukorera imyitozo.

Uyu musore wagize ibihe byiza muri iyi kipe aho ndetse wayifashije gutwara igikombe cya shampiyona yo mu mwaka wa 2013,ari hafi kongera kugaruka guhesha ibyishimo abafana ba Rayon Sports dore ko uwamusimbuye aho yakinaga Nshuti Dominique Savio yerekeje mu ikipe ya AS Kigali.

Uyu musore nasinya nta kabuza arongera ingufu mu busatirizi cyane ko akina aca ku mpande kandi azi gutanga imipira ivamo ibitego nkuko twari tumumenyereye atarava mu Rwanda yerekeza muri Kenya.


Comments

rero 15 September 2017

Nagaruke mu rugo akine nk’umunyarwanda.Karekezi natangire atoze atuje.