Print

Volleyball : Bitok aratangaza ikipe y’igihugu izatangira umwiherero w’imikino nyafurika

Yanditwe na: 15 September 2017 Yasuwe: 193

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball Paul Bitok aratangaza ko uyu munsi aratangaza ikipe y’igihugu igomba gutangira umwiherero w’imikino nyafurika iteganyijwe kubera muri Tunisia guhera ku italiki ya 20 kugeza 30 Ukwakira 2017.

Uyu mutoza yabitangaje kuri uyu wa Gatanu taliki ya 15 Nzeri,aho yemeje ko bagomba gutangira imyiteguro hakiri kare kugira ngo bazitware neza muri iyi mikino bityo bizabafashe kwerekeza mu gikombe cy’isi kizaba umwaka utaha wa 2018.

Iyi kipe yabonye itike yo kwerekeza muri iyi mikino nyuma yo kuba iya 2 mu mikino ya zone V iherutse kubera I Kigali,yitezweho byinshi n’abanyarwanda cyane ko biteganyijwe ko izatangira imyitozo ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha.

Paul Bitok aratangaza ikipe y’igihugu uyu munsi saa saba kuri petit Stade dore ko ariho harabera n’ikiganiro n’abanyamakuru.