Print

Timaya yahishuye uko akiri umwana yakoreshwaga imibonano mpuzabitina n’umugore

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 16 September 2017 Yasuwe: 2305

Umuririmbyi Timaya wo muri Nigeria uri mu bakomeye yagarutse ku buzima yanyuzemo akiri umwana, aho yajyaga yimwa ibyo kurya n’umugore wamusabaga ko bararyamana.

Uyu muhanzi wakoranye indirimbo n’itsinda rya Urban Bo yabwiye abakunzi be mu ko bwana bwe yanyuze mu buzima busharira ariko ko bitamubujije kugera ku ntego yari yarihaye.

Ngo yajyaga yivumbura akanga kuryamana n’uwo mugore wari unafite umugabo bikaba intandaro yo guhozwa ku nkeke no kudahaba ibyo kurya byanarimba agakubita.

Yagize ati:” Navukiye mu muryango ufungutse, ariko nkura ndi umwana wananiranye, ku buryo nigeze no kwirukanwa mu rugo, igihe kimwe mba Port Harcourt, nabanaga n’umugore ukuze kundusha, yankoreshaga ibyo ashaka byose anyikinishirizaho akankoresha imibonano mpuzabitsina”.

Uyu Enetimi Alfred Odon uzwi nka Timaya, ku myaka 38, ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo, akaba ari na we washinze itsinda rya Dem Mama Soldiers.

Yamenyekanye cyane mu muziki mu mwaka wa 2006 ubwo yasohoraga indirimbo yitwa "Dem Mama". Yegukanye ibihembo bikomeye mu myaka yose amaze mu muziki. Yakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Bum Bum’ ft Sean Paul, ‘Sanko’, ‘Ukwu’ n’izindi nyinshi.