Print

Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Harare kigiye kwitirirwa Perezida Mugabe

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 16 September 2017 Yasuwe: 357

Minisitiri ushinzwe ubwikorezi muri Zimbabwe, yamaze gutangaza ko imyiteguro yo guhindura izina ry’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Harare kikitirirwa Perezida Robert Mugabe igeze kure.

Aganira n’ikinyamakuru NewsDay, Minisitiri Rugrare Gumbo yahamije ko nta gisibya mu Uguhyingo 2017 ikI kibuga kizitirirwa Mugabe w‘imyaka 93 y’amavuko ufana chelesea byabuze urugero.

Yagize ati “Nasabye inama y’Abaminisitiri ko ibyemeza kugira ngo bitangire gukorwa kandi byaremejwe. Ndimo ndavugana n’abafatanyabikorwa baba abo mu gihugu no mu mahanga. Bizakorwa mu Ugushyingo.”

Gumbo akomeza avuga ko iki cyemezo cyafashwe hagendewe kubikorwa byiza, uyu Mukuru w’igihugu amaze kugeza kuri zimbambwe ndetse n ‘uruhare rukomeye yagize mu ntambara zo kubohora Afurika.

Yagize ati “Iyo witegereje umusanzu we mu rugamba rwo kwibohora, uburezi, guteza imbere abaturage ba Zimbabwe na Afurika, usanga afite umurage ukomeye ukwiye guhabwa icyubahiro kandi n’amateka ntazasibangane azajye anabonwa n’abasura igihugu cyacu.”

Mu minsi ishize, Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe yatangaje ko yifuza gusigira ubutegetsi umugore we Grace Mugabe cyangwa Vice-Perezida we Emmerson Mnangagwa.
Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Harare