Print

Rutanga Eric warezwe na APR FC ayiteye agahinda, Rayon Sports ihabwa igikombe-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 16 September 2017 Yasuwe: 3410

Igitego rukimbi cyabonetse mu mukino wa Rayon Sports na APR FC gitsinzwe na Rutanga Eric cyayiheheje igikombe cy’Agaciro Development Fund; ibyishimo ni byose ku bakunzi ba Rayon sports.

Mwugariro wa Rayon Rutanga Eric watsinze igitego yarezwe na APR FC ayikinira imyaka umunani. Uyu musore yatsinze igitego cyo ku munota wa 84.

Igice cya mbere cyaje kurangira ari 0-0, maze igice cya kabiri kigitangira, Umutoza Jimmy Mulisa akuramo Twizeyimana Martib Fabrice yinjiza Sinamenye Cyprien ngo yongere umubare w’abasatira. Uyu umukino wa nyuma wahuje Rayon sports wari ufite indi sura kuko iyo APR FC idatsindwa yari kwegukana igikombe ariko iyo Rayon itsinda hari kwitabazwa tombola ngo hamenyekane utwara igikombe.

Amategeko agenga irushanwa ry’Agaciro Development Fund avuga ko mu gihe amakipe arenze abiri anganyije amanota, hakorwa tombola hakamenyekana iyegukana igikombe, ari na byo byabaye, maze amahirwe asekera Rayon Sports biciye kuri kapiteni wayo Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ wayitomboreye.

Rayon sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Nyandwi Saddam, Rutanga Eric, Manzi Thierry, Faustin Usengimana, Niyonzima Olivier Sefu, Yannick Mukunzi, Muhire Kevin, Manishimwe Djabel, Tidiane Kone na Bimenyimana Bonfils Caleb.

APR FC: Emery Mvuyekure, Imanishimwe Emmanuel, Rukundo Denis, Herve Rugwiro, Aimable Nsabimana, Twizeyimana Martin Fabrice, Bizimana Djihad, Imran Nshimiyimana, Maxime Sekamana, Muhadjiri Hakizimana na Issa Bigirimana.