Print

NEC yamaganye ibyavuzwe na Ambasaderi w‘u Bwongereza ko amatora atanyuze mu mucyo

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 17 September 2017 Yasuwe: 2252

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza yamaganiye kure ibyavuzwe na Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda watangaje ko amatora yo mu Rwanda aherutse kuba muri Kanama tariki ya 03 na 04 atabaye mu mucyo.

Ambasaderi w’Ubwongereza, William Gelling, mu nyandiko yasohoye kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko ayo matora ataciye mu mucyo ndetse ko hari byinshi byayaranze bihabanye n’ihame rya demokarasi.

Yagize ati “ Amatora ni cyo gipimo nyakuri cya demokarasi mu gihugu. Nagize amahirwe yo kuba indorerezi mu yo mu Rwanda mu karere ka Muhanga, nabonye abantu batora mu mahoro kandi ari benshi, ni ibintu bishobora kuba ikimenyetso kigaragaza amahitamo n’ugushaka kw’Abanyarwanda.”

Gusa yakomeje agira ati “ Nta mucyo wabaye mu kwandika abakandida, hamwe n’izindi ndorerezi z’amahanga. Njyewe ubwanjye niboneye ibitaragenze neza mu kubarura amajwi, nzi ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora izagerageza kuvugurura, ndakeka ko u Rwanda ruzaboneraho guhindura imigendekere y’amatora mbere y’ateganyijwe mu 2018.”

Ku rundi ruhande, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko ibyatangajwe n’uyu mugabo ntaho bihuriye ntibyatangajwe n’izindi ndorerezi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza, yabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko ibyo Gelling avuga nta shingiro bifite kuko amatora yakozwe hagendewe ku mategeko y’igihugu kandi ngo nta n’umukandida wigeze avuga ko yabangamiwe.

Yagize ati “Twagendeye ku mategeko y’igihugu haba mu kwakira ubusabe bw’abashakaga kwiyamamaza no kubwemeza. Kimwe n’iwabo [Gelling] naho bagira amategeko agenga amatora. Ikindi ku bijyanye n’abakandida nta wigeze ajya mu rukiko ngo ajye kurega, bivuga ko n’abakandida ubwabo bemeye uko byakozwe kuko hari amahirwe ko umukandida ajya mu rukiko kugaragaza ibitaragenze neza.”

Yongeyeho ati “Kuri ibyo bijyanye n’amatora rero yakabaye ari twe yabibwiye, guhita abishyira mu binyamakuru atarabiduha wenda ngo tugire n’icyo tubivugaho nabyo ntabwo ari imikorere myiza. Ikindi yavuze ko yagiye i Muhanga, yakabaye yavuze site iyo ari yo, akagari n’umurenge kugira ngo natwe dukurikirane turebe niba koko ayo makosa yarabaye.”

Nubwo Amb.William atangaje ibyo, indorerezi zari zoherejwe n’imiryango itandukanye irimo, uw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), uwa Afurika yunze Ubumwe (AU), Umuryango w’Ubucuruzi mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo (COMESA) n’indi myinshi zashimye imigendekere y’amatora mu Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza ntiyemeranya nibyavuzwe na Ambasaderi wa ubwongereza


Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, yanenze amatora yo mu Rwanda