Ku mugoroba wo kuwa gatanu, tariki ya 15 Nzeri ahagana saa kumi n’imwe n’igice ku mupaka w’u Rwanda na DRC (Kamanyola- Bugarama), humvikanye amasasu ku ruhande rwa DRC. Isasu riturutse hakurya muri Kongo ryaje kwitura ku munyarwanda wigenderega witwa Iyakaremye Samuel wari ku butaka bw’u Rwanda.
Iyakaremye yahise ajyanwa kwa muganga ariko ku bw’amahirwe make yapfiriye mu nzira ajyanwa kwa muganga ku Kigo Nderabuzima cya Bugarama.
Rwanda rwahise rusaba Itsinda ryo mu ngabo z’ Umuryango w’Ibihugu bituriye ibiyaga bigari (EJVM) guhita bakora iperereza kuri aya masasu yahitanye umuturage w’u Rwanda.
F SAFARI Brig Gen, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Politik n’Igenamigambi
MINISTRY OF DEFENCE
Hakwiye iperereza ryimbitse hakamenyekana icyatumye bariya basirikare barasa berekeza mu Rwanda, buriya ni ubushotoranyi .